U Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi baturutse muri Congo

Mu minsi mike ishize Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barenga 700.

Abahoze ari abarwanyi babaga mu mashyamba ya Congo batahutse
Abahoze ari abarwanyi babaga mu mashyamba ya Congo batahutse

Irindi tsinda ry’abarenga 800 ritegerejwe mu gihugu mu minsi iri imbere. Mu batahuka harimo abahoze ari abarwanyi, abo bashakanye n’abana babo.

Abatahuka bakirirwa mu Kigo cya Mutobo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri mu Karere ka Musanze.

Muri icyo kigo bahabwa ibikoresho bibafasha gutangira ubuzima bagiyemo, bakanakorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abana barakingirwa mu gihe abagore batwite bahabwa serivisi zose z’ubuvuzi umugore utwite akenera mbere y’uko abyara.

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, aba bahoze ari abarwanyi babaga mu nkambi zitandukanye ziherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Igikorwa cyo kubahuriza hamwe muri izo nkambi kiri muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ufatanyije n’ibihugu byo mu karere, yo gusubiza abagize imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba ya Congo, mu bihugu byabo.

Gahunda yo gusubiza abahoze ari abarwanyi mu bihugu byabo iri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere, bemeje ko abarwanyi ba FDLR n’abandi bafatanyije bambuwe intwaro, baherereye mu nkambi ziri mu Burasirazuba bwa Congo, bagomba kuba basubijwe mu bihugu byabo nta yandi mananiza, bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2018.

Ibikorwa byo gucyura abahoze ari abarwanyi biracyakomeza. Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero imaze gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro barenga 10.000.

Abahoze ari abarwanyi babaga mu mashyamba ya Congo batahutse
Abahoze ari abarwanyi babaga mu mashyamba ya Congo batahutse

Iyi Komisiyo kandi izakomeza gushishikariza abandi bahoze ari abarwanyi basigaye mu mashyamba ya Congo kugaruka mu Rwanda ku bushake bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bavandimwe turabakiriye nibaze twubake urwatubyaye,kandi bashishikarize n’abasigayeyo ko na bo batahuka mu Rwanda rwacu.

nsanzimana ildephonse yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Harya ngo bali bategereje imishyikirano na Leta ngo nitemera, bigende gute! !uretse guta igihe wibeshya imyaka 24 babaye mwishyamba, bakabaye bahakuye ubwenge aliko ntabwo kuko bataje, ku bwabo ejo nibahaga, ibyo batahinze, uzabumva,

gakuba yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

abobanyarwanda baribarahunze nibaze dufatanye kwitezimbere

Fred yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka