U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira igipimo gito cya ruswa
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga Transperency International buragaragaza ko u Rwanda arirwo rufite imibare mito igaragaza ruswa muri Afurika. Hakiyongeraho ko kandi n’abaturage batangaza ko bafitiye icyizere Leta mu kurwanya ruswa.
Ubu bushakashatsi bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 09/07/2013, bwerekanye ko u Rwanda rwashoboye guhangana na ruswa aho yamanutse ikagera ku gipimo kiri kuri 15%.
Ibi bitandukanye cyane n’ibyagiye bigaragara mu bihugu byinshi bya Afurika n’ibyo ku isi birimo, aho byibura ibndi bihugu wasangaga biri kuri 27%, nk’uko ubu bushakashatsi bushingira ku buryo abantu babona ruswa mu biguhu byabo bwabyerekanye.

Leta y’u Rwanda yishimiye ibyavuye muri ubu bushashatsi bwa 2013 ariko bugendera ku byabajijwe umwaka wabanjirijwe, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yabitangaje.
Minisitiri Musoni wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko ibyagezweho bitizanye gusa, kuko byaturutse mu kazi n’ingamba zafashwe zo gushyiraho inzego n’amategeko bishinzwe gukurikirana umunsi ku munsi icyo kibazo.
Yagize ati: “Icyo twashoboye kugeraho n’u Rwanda ni uko nibura turi ku rwego rwa Zero tolerance to Corruption. Ni ukuvuga ngo ruswa ntiyemewe uyigaragaweho wese arakurikiranwa agahanwa. Icyo twakigezeho.
Ikindi dushaka kugeraho ni ha handi ho kuvuga ngo umuryango Nyarwanda utakigaragaramo ruswa, kandi birashoboka. Ni izo ngamba rero twafashe ariko bijyanye n’umuco wo kwanag ruswa mu gihugu cyacu bishingiye ku baturage no ku bayobozi.”
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu babajijwe umwaka ushize mu Rwanda, 89% bavuze ko ruswa yagabanutse mu myaka ibiri ishize. 77% bemeza ko ruswa itari ikibazo mu Rwanda, naho 95% bashobora guhangana nayo.
Leta y’u Rwanda nayo abaturage bayishimiye ko babona ko igerageza kurwanya ruswa kugeza kuri 95%.
Gusa inzego za Polisi n’ubutabera nizo zaje imbere mu kwakira ruswa, Polisi iri ku kigero cya 2.1 naho ubutabera kukaba kuri 2.0, nk’uko ababajijwe babitangaje.
Transperency International, ishami ryayo rikorera mu Rwanda naryo ryemeza ko u Rwanda rukomeje gukora neza kubera inzego zubatswe kandi zikaba zikomeje gukomeza no kwiyubaka. Gusa yavuze ko umuntu atakwirara kuko urugamba rwo kurwanya ruswa ari urukomeza.
Amanota u Rwanda rwagize arwemerera kujya ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’isi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Banyamakuru mujye musoma neza musesengure inkuru. U Rwanda si urwa mbere mu kugira igipimo gito cya ruswa, ahubwo ni urwa mbere aho abaturage bavuga ko igihugu kiri guca ruswa. Muri rusange ni urwa 4 mu gipimo cya ruswa muri Africa. Banyamakuru mwagiye musoma mbere yo gupfunyikira abantu amakuru atuzuye!
ruswa yacu mu Rwanda ifite ubundi buryo itangwa kandi bubi
1.mu kazi hakoreshejwe icyenewabo n’ikimenyane
2.ruswa y’igitsina aho bemerera udukobwa twiza ariko twuduswa akazi , abagabo babahanga baraho
3.mu masoko icya 10,ndtse no kurenga icya 10 kugira ngo wemererwe umurimo runaka
4.kuzamurwa mu ntera hashingiwe kumaranmgamutima
5.gusezera abakozi ngo imirimo yaragabanutse nyuma imyanya igashyirwamo abandi kandi badafite icyo barusha abasezerewe ...ni byinsi kandi ibi byose bikorwa mwibanga rikomeye niyo mpamvu kubivumbura bigorana ..ariko usanga ingaruka ari mbi cyane kuko uwarenganijwe iyo amenye uko babigize , ahita yanga abantu bose nabataraibigizemo uruhare, akavuga ngo ni leta...
Today mukosore Police ntabwo iri ku kigereranyo cya 21% mwibeshye ni 2.1 mukosore n’ubutabera ni 2.0
murakoze.
Abanyafurika nabwo ahari tugira muri twe kamere yo gusesengura ibintu dukora.
Bigatuma dusuzugurwa nabandi bantu bose kwisi.
Nabwo umunyamakuru ufotora abantu nyuma yimitwe yabo nkuko bigaragara haruguru. byitwa. kubareba mu mitwe.
Emmanuel N Hitimana natwe banyafurika bandi, muntera agahinda.
Nabwoko bwubaha abnyafurika Kwisi. Aho njeda, Ndabibona.