U Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu bihugu byorohereza abashoramari ku isi

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu bihugu byose byo ku isi byorohereza abashoramari muri raporo ya Banki y’Isi mu bucuruzi y’umwaka wa 2019, yasohotse kuri uyu gatatu, rukaba ruje kuri uyu mwanya ruvuye kuwa 41 rwariho umwaka ushize.

U Rwanda ruri ki isonga mu korohereza abashoramari kubaka inyubako zitandukanye zikorerwamo ubucuruzi
U Rwanda ruri ki isonga mu korohereza abashoramari kubaka inyubako zitandukanye zikorerwamo ubucuruzi

Uyu mwanya wagize u Rwanda igihugu rukumbi mu bifite ubukungu bukizamuka mu gutera iyi ntambwe. Muri aka karere, u Rwanda rukurikiwe na Kenya iza ku mwanya wa 61.

Perezida Paul Kagame yagarutse kuri uyu mwanya aho yagize ati “Kuva ku mwanya wa 41 tukaba tugeze kuwa 29 mu mwaka umwe gusa, hari ibyo turi kugeraho kandi dukwiye no gukora cyane mu mucyo kandi vuba.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri u Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bigifite ubukungu bukizamuka kiri mu bihugu ijana bya mbere, n’ubwo bwose tutifuza kuguma mu cyiciro cy’ibihugu bikizamuka, turashaka kuva muri icyo cyiciro.” Ibi akaba yabivuze agendeye ku bufatanye mu iterambere n’ikigo cy’ubucuruzi bwo kuri interineti Ali Baba Group cy’umuherwe Jack Ma.

Perezida Kagame na Jack Ma batangije ku mugaragaro ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga bwashyiriweho Afurika, bugamije korohereza ibigo by’ubucuruzi buciriritse n’uburinganiye byo mu Rwanda (SMEs) kugera ku bikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu bucuruzi muri serivisi z’amahugurwa, kwishyura hakoreshejwe interineti n’ubukerarugendo.

Hagati aho, raporo ya Banki y’Isi ivuga ko 75% y’ibihugu 30 bya mbere, ari ibihugu bifite ubukungu buri hejuru (HICs) aho umuturage ku mwaka yinjiza amadorali y’Amerika 12 000.

U Rwanda ruracyari ku mwanya wa kabiri ku isi mu korohereza abashomari mu kwandikisha ibikorwa byayo, naho rukaba ruza ku mwanya wa gatatu ku isi mu gutanga amakuru yizewe ndetse no koroshya inzira zo kuyabona nk’uko iyi raporo ibyerekena.

Mu 2018, nabwo u Rwanda rwari ku rutonde ry’ibihugu icumi bya mbere byakoze amavugurura mu koroshya ishomari.

Mu bijyanye no korohereza abatangira ubucuruzi, igihugu cyashize ingufu mu ikoreshwa ry’imashini zitanga inyemezabwishyu binyuze mu kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), uburyo bufasha abosoreshwa kwishyura TVA ku mashini iyo ari yo yose.

Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kuva mu 2005 igihugu cyashyize ingufu mu kuvugurura ubucuruzi n’ishoramari aho raporo y’ishoramari yagiye izamura u Rwanda kuva ku kigero cya 37,4% mu 2005 aho icyo gihe rwari ku mwanya wa 150 ku isi, none ubu ruri ku kigero cya 77,68% mu 2018, ibituma ruza ku mwanya wa 29 ku isi.

Nk’uko RDB ibihamya, ngo byasabaga iminsi 354 mu kwandikisha umutungo mu 2005, mu gihe muri uyu mwaka wa 2018 bitwara iminsi irindwi gusa.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2005 byatwaraga igiciro kiri ku kigero cya 317% kugira ngo umuntu yandikishe igikorwa cy’ishoramari gishya, mu gihe icyo giciro cyahantanutse kugeza munsi ya 15% mu 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka