U Rwanda rwahombye amanota atatu kubera abahishira ruswa

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yanenze Abanyarwanda badatanga amakuru kuri ruswa, kuko batumye igihugu gihomba amanota atatu ku rwego rw’isi ugereranyije n’umwaka wa 2018.

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) watangaje raporo y’umwaka wa 2019, igaragaza ko 2/3 by’ibihugu bigize isi bitarimo gutera intambwe mu kurwanya ruswa.

Uyu muryango uvuga ko amanota 0 ahabwa igihugu cyamunzwe na ruswa, amanota 100 agahabwa igihugu gifite abaturage n’abakozi bagaragaza ibyo bakora n’uburyo bakoresheje umutungo, kandi bakirinda guhishira umuntu wese ushaka kwakira ruswa no gukoresha iby’abandi mu nyungu ze bwite.

Ibihugu bibiri byaje ku mwanya wa mbere ku isi muri iyi raporo ya 2019 bikaba ari Danmark na Nouvelle Zelande byabonye amanota 87, naho bibiri bya nyuma bikaba ari Sudani y’Epfo yabonye amanota 12 na Somaliya yahawe amanota 9.

U Rwanda rwahawe amanota 53, rukaba rwagumanye umwanya wa mbere mu karere ruherereyemo, ndetse n’uwa kane muri Afurika yose ugereranyije n’umwaka wa 2018, ariko rukaba rwaratakaje amanota atatu ku rwego rw’isi mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi wari mu bamurikiwe ubu bushakashatsi bwa Transparency International kuri uyu wa kane, yagize ati “ibi biradukangura kugira ngo tumenye ko ihiganwa turimo ku isi ari ihiganwa rikomeye cyane”

“Ibyo ukora bigomba kumenyekana, hari ibikorwa ku rwego rw’Igihugu, hari n’ibikorwa ku rwego rw’akarere”

“Abanyarwanda biyemeza gutanga amakuru kuri ruswa ni bake, nta n’ubwo bagera kuri 20%, icyo ni ikibazo kuko inzego zo gukumira no kurwanya ruswa zirakora cyane, ariko zikora zishingiye ku makuru zishaka kandi zihabwa”.

Umuvunyi Mukuru atunga agatoki inzego zirimo amasoko ya Leta, izishinzwe imyubakire cyane cyane aho abaturage ngo bubaka badakurikije amategeko ndetse no mu bijyanye no gushaka akazi.

Anastase Murekezi avuga ko mu myaka itanu ishize Leta yahombye cyangwa yibwe amafaranga arenga miliyari zirindwi kubera ruswa, ariko ko ibikorwa byo kuyaguruza bikomeje ngo byatumye haboneka amafaranga arenga miliyari eshatu.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwa politiki mu kurwanya ruswa, ariko ngo umusaruro ubuvamo ntuhwanye na bwo.

Ingabire yagize ati “Kuki ubushake buhari, twese tububona tunabwemeranyaho, ariko ntitubone umusaruro ungana na bwo? Birapfira he? Aho ni ho dukwiye gutinda”.

Raporo ya Transparency ya 2019 ikomeza igaragaza ko ibihugu byateye imbere nka Canada, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Budage n’u Buyapani, na byo birimo gutakaza amanota ndetse nta ntambwe n’imwe bigeraho mu kurwanya ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho.Ruswa uburyo bwo kuyirwanya nuko abaturage bashyirirwaho udusanduka twibitekerezo kuri buri kagari bityo RIB ikajya idusoma kuko abaturage batinya gutanga amakuru kumugaragaro.Ikindi nuko akenshi abatanga ruswa arabashaka guca izibusamo kubera amikoro,no kubura akazi.Abanyarwanda nimucyo twihangire akazi ahubwo leta ishyigikire ibyo dukora.Urugero nakwitangaho nuko nyuma yo kurangiza kwiga nagiye mbona ibiraka nyuma biza kwanga kubera impamvu nkizo mwavuze munkuru,nigira inama yo kwihangira imirimo bijyanye nibyo nize,none ubu ndatubura ibiti bya pomme,grénadier,figuier,néflier,na cherimoya cg coeur de boeuf mumushinga mfite ugamije gukora inyigo kubihingwa bidasanzwe bimenyerewe mugihugu nibyeraga mbere byacitse .Musanzure,i Rwamagana umurenge wa kigabiro hafi y’ibiro by’akagari ka cyanya.Ubu sinkeneye akazi kukwezi rwose,mugihe ntaratangira kwikorera numvaga mbonye nuko nagira icyo ntanga ngo nkabone nagitanga ariko ubu uwabimbwira namushyikiriza RIB.Mushaka kumpamagara,phone ni :0788549685

Ngabonzima Ally yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka