U Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose - Perezida wa Sena
Asoza inama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, yaberaga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva tariki 19 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda, yagaragaje uburinganire nk’umusingi wa demokarasi n’iterambere rirambye.
Yagize ati “Uburinganire bugomba kuba ishingiro rya demokarasi, amahoro, uburenganzira bwa muntu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwashyize uburinganire mu murongo wa politiki yarwo, agira ati “Mu Rwanda, agaciro k’umugore ntigashobora kuganirwaho. Ni uburenganzira, si impuhwe, nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akunze kubivuga.”
Dr Kalinda yavuze ko uburinganire bugomba gushyirwa imbere nk’ingenzi. bugomba kuza imbere muri buri gikorwa cyose cya politiki, imibereho y’abaturage n’ubukungu, kuko ari inkingi ya demokarasi, amahoro, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza.

Dr Kalinda yagarutse kandi ku kamaro k’ubushake bwa politiki bukwiye kuranga ibihugu byose bigamije guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
Ati “Gukora politiki ibereye bose ni ingenzi cyane. Hakenewe amategeko n’ingamba zihamye mu bijyanye n’uburinganire kugira ngo tubashe gukuraho inzitizi zishingiye ku mateka n’imyumvire, bityo dufashe abagore bagira uruhare rufatika mu buzima bw’igihugu”.
Mu gihe cy’iminsi itatu, aba badepite baganiriye ku buryo hashyirwaho inzego n’amabwiriza asobanutse, hagamijwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki zijyanye n’uburinganire.
Ku ruhande rwe, Madina Ndangiza, Perezida wa CWP mu karere ka Afurika, yavuze ko aya mahugurwa agaragaza ubufatanye n’umuhate usangiwe.
Yagize ati “Iyi nama si ukwisanga kw’abagore b’Abadepite gusa, irerekana neza umuhate dufatanyije mu guteza imbere uburinganire, no kongerera abagore ubushobozi.”

Mu gusoza, Abadepite bitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza ibiganiro, gusangira ubumenyi no kungurana ibitekerezo hagati yabo, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo nka bamwe mu bantu bashinzwe gutora amategeko no kuyavugurura.
Muri ayo mahugurwa, abagore b’Abadepite basangiye ubunararibonye kandi bubaka ubufatanye, bugamije guteza imbere imiyoborere yimakaza uburinganire.
Byanabaye amahirwe yo kongera ubufatanye bw’akarere mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku burenganzira bungana, nk’uko biteganywa n’intego z’iterambere rya Afurika n’isi muri rusange.
Abitabiriye aya mahugurwa basubiyemo kandi uruhare rw’ingenzi rw’Abadepite b’abagore, mu kugira uruhare mu gushyiraho politiki zishyira hamwe bose, zirwanya ivangura risanzwe kandi zubaka gahunda z’iterambere zita ku nyungu z’abaturage bose.

U Rwanda ni rwo rwakiriye aya mahugurwa, nk’igihugu kimaze kumenyekana ku Isi hose ku buyobozi bwacyo buha abagore ijambo n’umwanya mu nzego zifata ibyemezo, ndetse n’ubwitange bwarwo mu miyoborere ishingiye ku bwuzuzanye n’iterambere rirambye muri Afurika hose.
Aba badepite baturutse mu bihugu bitandukanye banaboneyehoumwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziharuhukiye.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|