U Rwanda rwahembewe inzu yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije

Inyubako Nyarutarama Plaza iherereye mu Karere ka Gasabo ni yo ya mbere mu Rwanda, yahembewe kuba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

Nyarutatarama Plaza yahembwe
Nyarutatarama Plaza yahembwe

Iyo nyubako y’Urwego rw’igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) igeretse gatandatu yahawe igihembo kizwi nka BCA Green Mark Award, cyemeza ko yujuje ibisabwa mu kurengera ibidukikije, igihembo gitangwa n’ikigo cyo muri Singapore gishinzwe imyubakire.

Kuri ubu iyo nzu yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyari 17, ikaba ikorerwamo n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.

Yubatswe mu buryo amazi akoreshwa atunganywa akongera kwifashishwa mu yindi mirimo irimo iy’ubusitani ndetse igakoresha n’urumuri rw’umwimerere ruturuka ku zuba ku buryo hakoreshwa ikigero gito cy’umuriro w’amashanyarazi asanzwe, ndetse ikanakumira imyuka ihumanya ikirere ku kigero kiri hejuru.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko bishimiye igihembo bahawe kuko uburyo iyo nzu yubatsemo bushobora kugabanya igiciro ndetse n’amafaranga ayitangwaho nyuma yararangiye.

Ati “Agaciro kenshi kagaragara iyo umaze kuyubaka, kuko hazigamwa ingufu kuri 15% ugereranyije n’izindi nzu zingana na yo mu busanzwe, ku rumuri gusa ni 61%, ku bijyanye n’amazi ni 47%, mu kuyubaka harimo ikoranabuhanga rikenerwa bifashisha harimo serivisi z’abagufasha. Byose ushobora kubitangaho amafaranga mu nyubako, ariko iyo irangiye, mu myaka inzu izamara bigabanya cyane amafaranga uyitangaho uyitaho”.

Akomeza agira ati “Ariko na none bikanafasha abayikoreramo kubona urumuri rusanzwe rutari amatara, kubona umuyaga uhagije, bifasha no kumererwa neza ku bayikoreramo, hari inyungu nyinshi zivamo kuko ntabwo wagereranya gusa igiciro cy’inzu uko wayubatse n’ayo wayitanzeho, ahubwo ureba mu gihe uzayimarana iyo uba warayubatse bisanzwe. Mu buzima bw’inzu ubwayo n’ibikoresho uyitangaho n’amafaranga uyitangaho, ya yindi iri green ni yo utangaho macye”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Umuyobozi wa Real Contractor ari na yo yubatse Nyarutarama Plaza, Oliver Kabera, avuga ko uburyo iyo nzu yubatswe, ibikoresho byinshi ari ibyo mu Rwanda ndetse n’abakozi bakoreshejwe, bikaba byafashije gutuma igiciro kiba gito.

Ati “Aho utakoze igishahuro, aho utasize irangi, icyo giciro kiba kivuyeho, aho wakoresheje ibikoresho uvana hano mu Rwanda ndetse hano i Kigali, ni ukuvuga ngo ‘transport’ ntiba yagiyeho, ntabwo biba bimeze nko kubivana muri Turkey, China cyangwa Dubai, kimwe n’imbaho twakoresheje imiryango, byose twabivanye hano mu Rwanda tubikorera hano i Kigali. Abakozi twakoresheje ni Abanyarwanda, icyo gihe igiciro nacyo kiba gito, baba bataha iwabo mu rugo, ku buryo bishobora kugera kuri 30% no kurenzaho, y’igiciro kigabanukaho ugereranyije n’iyo wari kubikora mu buryo busanzwe”.

Uhagarariye Green A Consultant, Yves Sangwa, avuga ko hari byinshi bigenderwaho kugira ngo batange igihembo cyahawe inyubako ya RSSB.

Ati “BCA ifite ‘certification’ yitwa Green Mark, ifite ibintu byinshi igenderaho, hari ibijyanye n’amashanyarazi, amazi, ibikoresho by’ubwubatsi n’umwuka w’imbere mu nyubako, urebye n’ibyo bagenderaho. Uko bikorwa inyubako bayikorera ubugenzuzi, abo muri Singapore baje hano kuri iyi nyubako inshuro ebyiri, ubugenzuzi bwa mbere bukorwa mugitanga igishushyanyo, bakababwira ibyo mukosora ku buryo bizahura n’ibyo basaba, bakazanagaruka nyuma inzu irangiye kugira ngo bamenye neza ko ibyo mwavugaga aribyo byakozwe”.

RSSB ivuga ko gahunda bafite ari uko inzu zose bateganya kubaka zizajya zubakwa mu buryo bwo kurengera ibidukije, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Paris ku ihindagurika ry’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’ukuri ndabikunze kuba tugeze ku rwego rwo kubaka amazu atangiriza ibidukikije,
Ikindi kandi ikigo gikoreramo nacyo ubanza cyarabanje kureba ko yujuje ubuziranenge nkuko nabo bareba imiti n’ibiribwa. Dukomeze nk’U RWANDA tuzarinda isi.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka