U Rwanda rwahaye Afurika Yunze Ubumwe icyicaro cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti

U Rwanda rwashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyubako izakoreramo icyicaro gikuru cy’ikigo cyawo gishinzwe imiti n’ibiribwa (Africa Medecines Agency, AMA) kikazafasha uyu mugabane kubona imiti ifite ubuziranenge.

Leta y'u Rwanda yashyikirije AU inyubako izakoreramo Icyicaro gikuru cy'Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti
Leta y’u Rwanda yashyikirije AU inyubako izakoreramo Icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashyikirije iyo nyubako Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Ubuzima n’imibereho y’abaturage, Minata Samate Cessouma, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024.

Dr Nsanzimana avuga ko iki kigo Nyafurika (AMA) mu Rwanda kizajya gisuzuma ubuziranenge bw’imiti ikorerwa kuri uyu mugabane hamwe n’iva hanze yawo, hakarebwa ingaruka yagira ku buzima bw’abantu.

Dr Nsanzimana avuga ko iki kigo Nyafurika (AMA) mu Rwanda kizajya gisuzuma ubuziranenge bw'imiti ikorerwa kuri uyu mugabane no hanze yawo
Dr Nsanzimana avuga ko iki kigo Nyafurika (AMA) mu Rwanda kizajya gisuzuma ubuziranenge bw’imiti ikorerwa kuri uyu mugabane no hanze yawo

Dr Nsanzimana ati "Gusuzuma ubuziranenge bw’imiti no kuyikorera ubushakashatsi byakorwaga n’ibihugu ku giti cyabyo, ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ibidafite ubwo bushobozi, imiti ikaba yakomeza gukwirakwizwa kuri uyu mugabane wacu idafite ubuziranenge."

Dr Nsanzimana avuga ko AMA izakorana n’ibigo bishinzwe imiti n’ibirirwa by’ibihugu bya Afurika, birimo n’icy’u Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority).

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko AMA izongera urujya n’uruza rw’abasura u Rwanda, bazaba baje mu mirimo itandukanye irimo akazi gasanzwe muri icyo kigo, ndetse n’abaza mu nama hamwe no gukora ubushakashatsi mu by’imiti.

Minisitiri w'Ubuzima avuga ko AMA izongera urujya n'uruza rw'abasura u Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko AMA izongera urujya n’uruza rw’abasura u Rwanda

Dr Nsanzimana yakomeje avuga u Rwanda rubaye icyicaro gikuru cy’ubuziranenge bw’imiti muri Afurika, kandi ko ari inyungu ikomeye ku Banyafurika muri rusange, kuko ngo hari ibyo Igihugu kirimo gukora birimo gahunda ‘igeze kure’ yo kubaka inganda z’imiti n’inkingo.

Ati "Ibi byose biraza bigakora urusobe rw’ibizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubushakashatsi n’ubuziranenge mu bijyanye n’imiti n’ibiribwa ku mugabane wacu."

Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe ubuzima, Minata Samate Cessouma avuga ko u Rwanda rwemerewe kwakira icyicaro cy’uyu mugabane mu bijyanye n’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, nyuma y’amarushanwa yitabiriwe ku nshuro ya nyuma n’ibihugu 9, akaba yarabereye i Lusaka muri Zambia mu mwaka wa 2022.

Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe ubuzima, Minata Samate Cessouma
Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe ubuzima, Minata Samate Cessouma

Minata avuga ko Ikigo AMA kizagira uruhare rukomeye mu gukorera imiti kuri uyu mugabane, hamwe no kuyikwirakwiza hirya no mu bihugu bya Afurika.

Yagize ati "Ni ngombwa ko twikorera imiti mu rwego rwo kwirinda idafite ubuziranenge, birajyana na gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe y’uko bitarenze umwaka wa 2063 abaturage b’uyu mugabane bazaba bafungura neza ariko banafite ubuzima bwiza."

Icyicaro cya AMA mu Rwanda, kizakorera mu nyubako y’amagorofa umunani iherereye mu Mujyi wa Kigali. U Rwanda kandi rwatanze imodoka nshya abakozi b’iki kigo bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

U Rwanda kandi rwatanze imodoka nshya zizajya zifashishwa n'iki kigo
U Rwanda kandi rwatanze imodoka nshya zizajya zifashishwa n’iki kigo

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 ni bwo Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti, African Medicines Agency (AMA), cyatangiye gukora nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho.

U Rwanda rwemeje amasezerano agishyiraho ku wa 7 Ukwakira 2019. Kugeza muri Werurwe 2024, ibihugu 27 bya Afurika ni byo byari bimaze kwemeza ishyirwaho n’ikora ry’iki kigo.

Iki kigo kizafasha u Rwanda muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi cya serivisi z'ubuzima
Iki kigo kizafasha u Rwanda muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi cya serivisi z’ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka