U Rwanda rwahaye Afurika izindi ntumwa z’amahoro

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta yashimiye ibihugu byohereje abanyeshuri mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko ari kimwe mu bihamya ko ibihugu bya Afurika bikataje mu kwikemurira ibibazo.

Yabitangarije mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda kuwa 20 Kamena mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi bakuru 34 bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu masomo atandukanye.

Yagize ati ‟Uyu ni umugabo ntanga wo guhamya ko Ibihugu bya Afurika bikorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, mu gutanga umusanzu wo kubaka amahoro Umugabane wa Afurika wifuza”.

Yavuze ko gukemura amakimbirane mu buryo buhamye bisaba ubufatanye bw’Akarere n’Isi muri rusange muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Bamwe mu basoje amasomo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ibanga ryo gutsinda, harimo gukorera hamwe no kubana neza, basangira ubumenyi butandukanye bw’ibihugu byabo.
SPT Brigite Uwamahoro, Umupolisi w’u Rwanda yagize atii ‟Ikintu cyo gukorera hamwe cyaradushimishije cyane. Ikindi cyanshimishije ku giti cyanjye ni ukwigana n’Abapolisi b’ikindi gihugu, kubera ko ubigiraho byinshi ku bijyanye n’imico y’iwabo, uko ugomba kubana nabo. Byatumye ndushaho kumenya imikorere ya Polisi y’ahandi duhuza ubunararibonye.”

Lt Col James Garang wo muri Sudan y’Epfo ati ‟Uyu munsi nishimiye kuba ndi mu bashyikirijwe impamyabumenyi. Ni ibyishimo ku muryango wanjye no kuri Juba.”

Uretse impamyabumenyi bahawe ijyanye n’amasomo yo kurushaho kunoza umwuga, bahawe n’impamyabumenyi (Postgraduate) mu miyoborere (Strategic Leadership and Management) yatanzwe na African Leadership University.

Bahawe kandi n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu kubungabunga amahoro no guhosha amakimbirane (Master’s degree in Peace Studies and Conflict Transformation) bahawe na Kamunuza y’u Rwanda.

CP Rafiki Mujiji, Umuyobozi wa NPC, yavuze ko abasoje amasomo muri icyo cyiciro cya 13 cyatangiye ku itariki 21 Nyakanga 2024, ari 34 aho 20 muri bo ari abo bagizwe n’aba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS), abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), n’aba Ofisiye mu rwego rushinzwe Igorora (RCS).
Abanyeshuri 14 baturutse muri Botswana, Santarafurika, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y’Epfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka