U Rwanda rwahawe ubutaka muri Djibouti
Mu muhango wo kwakira Perezida wa Djibuti Ismail Omar Guelleh,Perezida Kagame yamushimiye impano y’ubutaka bwa Hegitare 20 igihugu cye cyahaye u Rwanda.
Muri uyu Muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2016, Perezida Kagame yanamushimiye ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’igihugu cya Djibuti, ahamya ko uzafasha mu kwihutisha iterambere mu bucuruzi ndetse n’ishoramari hagati y’ibihugubyombi.
Yagize ati”Mfashe uyu Mwanya kugira ngo nshimire Perezida wa Djibuti ku mpano y’ubutaka, u Rwanda rwahawe n’ikigihugu”.
Perezida Kagame yatangaje ko mu minsi mike Leta y’u Rwanda, igiye kuganira na Leta ya Djibuti ku buryo bwihuse bazatangira gutunganya ubwo butaka Leta y’u Rwanda yahawe, kugira ngo batangire kububyaza umusaruro ku nyungu z’ibihugu byombi.
Perezida wa Djibuti Ismail Omar Guelleh yashimiye Perezida Kagame uburyo yakiranywe ubwuzu mu Rwanda, ndetse anamushimira ku miyoborere ye myiza, ituma u Rwanda rumaze kuba intangarugero mu iterambere ku bindi bihugu.
Yagize ati” Twanyuzwe n’uburyo tubona u Rwanda rutera imbere, ruhagazeneza mu bukungu, kugeza aho rumaze kuba intangarugero ku bihugu byinshi byo muri Afurika”
Perezida Ismael yanashimiye Perezida Kagame kuba yarafashije u Rwanda kuva mu bihe bibi rwanyuzemo akaruteza imbere, ubu rukaba rumaze kuba igihugu cyiza, gikunzwe n’abagituye ndetse n’abanyamahanga, kandi igihugu gishaka buri gihe gutera imbere, kitabaye imbata y’ibibazo cyanyuzemo.
Ati“ Natwe muri Djibuti turi kubareberaho kugira ngo tubashe gukura igihugu mu bukene tukiganisha mu iterambere, kandi turimo turabiganaho kuko dufite amahoro kandi twunze ubumwe kandi dufite n’abavandimwe”.
Ubu butaka Leta y’u Rwanda yahawe n’igihugu cya Djibuti,ni ubutaka bwa hegitari 20 buherereye hafi y’ibyambu bya (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World Djibouti International Port), amasezerano hagati y’ibyo bihugu yemerera u Rwanda kubyaza umusaruro ubwo butaka akaba yarasinywe mu mwakawa 2003.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega igice kinini nka 90% kiri mu nyanja itukura, bivuze ko bisaba za technology zo kwigizayo amazi y’inyanja ukahasuka itaka (ibyo bita reclaimed land). Nubwo bihenze ariko birakorwa, kandi iyo uhitegereje usanga habyazwa koko umusaruro.
Tubashimiye uburyo mwaduhaye ubutaka kandi Imana ibahe umugisha muri byose
very good things done by these leaders,
ubu butaka twahawe tuzabukoresje neza cyane, noneho natwe ubu dukora ku nyanja