U Rwanda rwahawe miliyoni 109.4 z’Amadolari yo guhangana na Coronavirus

Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ku wa kane tariki 02 Mata 2020 cyemeje inguzanyo yihutirwa igomba guhabwa u Rwanda ingana na miliyoni 109.4 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 102 na miliyoni 372 mu mafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Ni amafaranga kandi azafasha mu guhangana n’ingaruka icyo cyorezo cyagize ku bukungu bw’igihugu.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemerewe inguzanyo nk’iyo yihuse y’ingoboka.

Itangazo rya IMF risobanura iby’iyo nguzanyo rivuga ko u Rwanda rwemerewe iyo nguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ingamba zihuse ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, no guharanira ko ubukungu bw’igihugu butahungabana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye KT Press ko u Rwanda rwishimiye iyo nguzanyo kuko izarufasha gukumira icyorezo cya COVID-19 no gushyigikira ubukungu bw’igihugu kugira ngo budahungabana.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 84 barwaye Coronavirus, benshi muri bo bakaba baratahuweho icyo cyorezo bakiva hanze bataragera mu baturage ngo kibe cyakwirakwira mu bantu benshi.

Icyakora u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo guhangarika ingendo zitari ngombwa, abantu bakangurirwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwirakwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka