U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 18Frw yo gukora umuhanda Nyacyonga-Mukoto

Ikigega mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC), cyahaye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 18 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye na miliyari 18 z’Amanyarwanda), azifashishwa mu gukora umuhanda Nyacyonga-Mukoto.

Amasezerano y
Amasezerano y’inguzanyo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto yashyizweho umukono

Ayo mafaranga agamije gukora umuhanda w’ibilometero 36, ukaba uhuza Akarere ka Gasabo n’aka Rulindo (uvuye i Nyacyonga kuri kaburimbo ijya i Gatuna ukagera ahitwa kuri Mukoto kuri kaburimbo ijya i Musanze).

Uyu mwenda u Rwanda rwahawe ku wa 17 Gicurasi 2022, uzishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 iri imbere, hiyongereyeho inyungu ingana na 1.75%, ariko hazanyuramo imyaka itanu yo gusonerwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 41.

Kubera iyo mpamvu ngo bizaba ngombwa ko isinyana andi masezerano na Banki y’Abarabu yitwa BADEA izatanga miliyari 18Frw na none, hanyuma u Rwanda rukishyiriraho ayarwo angana na miliyari eshanu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana washyize umukono ku masezerano yo kwakira iyo nguzanyo, avuga ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzoroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe imodoka ziva cyangwa zijya mu Majyaruguru (Musanze, Gakenke na Burera) ndetse n’Iburengerazuba (Rubavu na Nyabihu), kugira ngo zigere mu Mujyi wa Kigali zinyura mu muhanda Nyabugogo-Shyorongi-Rulindo wonyine, bigateza umubyigano w’ibinyabiziga no gutinda.

Dr Ndagijimana yakomeje agira ati "Ikorwa ry’uyu muhanda (Nyacyonga-Mukoto) rizafasha kwihutisha gahunda ya Leta (yitwa NST1) ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubuhahirane hagati y’imijyi n’icyaro binyuze mu mihanda iteganywa gukorwa, izaba ireshya n’ibilometero 14,100 mu Gihugu hose".

Umuyobozi w’Ikigega OPEC, Dr. Abdulhamid Alkhalifa, avuga ko inguzanyo yatanzwe yunganira indi mishinga basanzwe bafatanyamo na Leta y’u Rwanda.

Ati “Tuzakomeza imikoranire na Leta y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibijyanye no guteza imbere urwego rw’ingufu, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’amazi, isuku n’isukura", kugeza ubu OPEC imaze gutangamo Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 165.

Ikigega OPEC kivuga ko cyagennye amafaranga agera kuri miliyoni 352 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha imishinga y’ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Repubulika ya Dominican, Ghana, Kenya na Côte d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka