U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga kuruhuza n’u Bubiligi kubera amagambo bwavuze ku rubanza rwa Rusesabagina

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Sophie Wilmès, yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Minisitiri Vincent Biruta ubwo yari kumwe na Sophie Wilmès muri Mata uyu mwaka
Minisitiri Vincent Biruta ubwo yari kumwe na Sophie Wilmès muri Mata uyu mwaka

Icyo cyemezo u Rwanda rwagifashe nyuma y’aho bamwe mu bayobozi b’u Bubiligi bavugiye ko Rusesabagina atabonye ubutabera bukwiye, bakaba barabivuze nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko cyo guhanisha Rusesabagima igifungo cy’imyaka 25, urubanza rwabaye ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, rivuga ko amagambo ya Minisitiri Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande icyo gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’urwo rubanza, uruhande runenga ubutabera bw’u Rwanda, n’ubwo hari amaperereza yakozwe n’inzego zitandukanye z’u Bubiligi ku kibazo cya Rusesabagina.

Iryo tangazo rivuga ko “abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo bareganwa. Kubera iyo mpamvu, inama yagombaga guhuza ba Minisitiri ku mpande zombi, ibiganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) in New York bitakibaye”.

Icyakora Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, mu Rwanda kugira ngo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka