U Rwanda rwagizwe icyicaro cy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Inkingo muri Afurika
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute/IVI), cyatangaje ko u Rwanda rubaye icyicaro cyacyo muri Afurika, nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu 5 byo kuri uyu mugabane muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024.
IVI yamaze kugirana amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ikazagira uruhare mu mikorere y’iki kigo, kizashingwa mu Rwanda bitarenze uyu mwaka wa 2024.
IVI ni Umuryango ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo, ukaba ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa ’ku giciro cyoroheye abazihabwa.’
Umuyobozi Mukuru wa IVI, Jerome Kim agira ati "Dushimishijwe no gutangaza icyemezo cyo gushinga ibiro bya IVI by’Akarere ka Afurika mu Rwanda. Bizagira uruhare mu gutanga ubufasha, kuyobora no guhuza ibikorwa, ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa ba IVI muri Afurika."
Kim avuga ko basanze i Kigali ari ho hakwiye gushyirwa icyicaro cya IVI, akaba yagiriye icyizere Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda, nk’umwe mu bazagira uruhare runini rujyanye n’ibya tekiniki.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kwakira icyicaro cya IVI mu Rwanda birugejeje ku ntera yo hejuru mu kuziba icyuho cyo kubura kw’inkingo, n’ibindi byangombwa mu buzima kuri uyu mugabane.
Dr Nsanzimana ati "Kwakira ibiro bya IVI muri Afurika ni irindi shingiro ryo kwigira k’uyu mugabane mu bijyanye n’ibikenerwa byihutirwa mu buzima bw’abaturage, tukaba dutewe ishema no kuba ari twe twakiriye iki kigo."
Inama y’Ubuyobozi bw’uyu muryango (IVI) yateranye mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize wa 2023, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kugira icyicaro muri Afurika nyuma yo gushinga ibindi biro byawo bibiri ku mugabane w’u Burayi (muri Suwede na Autriche).
U Rwanda rugizwe icyicaro nyafurika cy’Ikigo gishinzwe iby’inkingo nyuma yo kwakira ishami ry’uruganda rwa BioNTech rufite icyicaro mu Budage, rukaba rukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.
BioNTech mu Rwanda ikomeje kubakwa, ikazatangira gutanga inkingo (ihereye ku za Covid-19, Malaria n’igituntu) mu mwaka utaha wa 2025, zizajya zoherezwa hirya no hino muri Afurika.
Ohereza igitekerezo
|