U Rwanda rwagaragarije Ububiligi na Norvege aho ruhagaze k’umutekano wa Congo
Mu biganiro umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ububanyi n’amahanga yagiranye na ba ambasaderi b’Ububiligi na Norvege kuri uyu wagatanu taliki 18/01/2013 yongeye kubagaragariza aho u Rwanda ruhagaze ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.
Ambasaderi Thorbjørnis Gaustadsæther wa Norvege hamwe na Ambasaderi Frank De Coninck w’Ububiligi bahuye na Mary Baine baganira ku mutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo aho yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yafashwe na ICGRL.
Mary Baine avuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo wabonerwa igisubizo, kandi u Rwanda rwagaragaje ubushake mu gushaka ibisubizo.
Mary Baine yagaragarije aba bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko u Rwanda rufite inshingano yo gufasha ibindi bihugu muri Afurika nk’igihugu kicaye mu kanama k’umutekano w’umuryango w’abibumbye bityo rukaba ruhangayikishijwe n’umutekano mucye ugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

Nubwo u Rwanda rwakomeje gushyirwa mu majwi ngo rutera inkunga umutwe wa M23 bigatuma ibihugu by’Uburayi bihagarika inkunga byageneraga u Rwanda, Mary Baine yagaragarije abahagarariye ibi bihugu mu Rwanda ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera muri Congo ahubwo ko ruhangayikishijwe n’umutekano mucye waho ubangamira n’u Rwanda.
Akaba yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro bibera mu gihugu cya Uganda aho bishobora gutanga igisubizo kirambye ku bibazo bya Congo hatabaye kumena amaraso.
Igihugu cy’Ububiligi kiri mu bihugu byanze gushyigikira u Rwanda mu matora arwemerera umwanya mu kanama k’umutekano ku isi bugendeye kuri Raporo yakozwe n’impugucye z’umuryango w’Abibumbye zagaragaje kubogama nk’uko u Rwanda rwabigaragaje.
Mu gihe ibihugu byinshi bigendeye kuri iyi raporo byahagaritse inkunga abayobozi b’igihugu cy’Amerika baheruka gutangaza ko ntabimenyetso bafite bigaragaza ko u Rwanda rutera inkunga M23.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|