U Rwanda rwagaragaje ko ibyo Ingabo zarwo zishinjwa muri Santrafurika ari ikinyoma no kuruharabika
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde, yashinjaga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ari ikinyoma no gukomeza guharabika u Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, nibwo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize hanze itangazo ryamagana amakuru y’ibirego bitatu byatangajwe mu nkuru z’ibyo bitangazamakuru zanditswe n’umunyamakuru Barbara Debout, kivuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Kimwe muri ibyo birego bishinjwa Ingabo z’u Rwanda, harimo icy’uwitwa Jeanne ucuruza imboga n’imbuto, aho muri ibyo binyamakuru bivugwa ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’Umunyarwanda mu kigo cyabo i Bangui muri 2023.
Ingabo z’u Rwanda muri iryo tangazo zivuga ko, ibirindiro byazo bitemera ko hari umusivile utanditse kandi udafite icyo ahakora uhinjira, bityo nta hohoterwa ry’umuturage ryabera muri icyo kigo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na RBA, nawe yagaragaje ko ibyo abasirikare b’u Rwanda bari muri Santrafurika bashinjwa ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Yagize ati, "Ku birebana n’aho ziba (Ingabo z’u Rwanda), nta musivile uhinjira adafite icyo ahakora kizwi ku mugaragaro cyangwa se atabanje kwandikwa no gusaba gahunda, afite ibyo aje kuhakora, afite ibyo ahazanye."
Mukuralinda yakomeje avuga ko impamvu ibyo Ingabo zishinjwa ari ibinyoma bigamije kuziharabika no gukomeza gusiga icyasha u Rwanda, bitumvikana uburyo umuryango w’abibumbye wabura ubushobozi butuma ikigo cy’Ingabo zawo gihahira ku gataro.
Yagize ati, "Uyu munsi barakubwira ngo ni umudamu ucuruza imbuto n’imboga wahafatiwe n’umusirikare w’u Rwanda, nonese ikigo cy’Ingabo z’umuryango w’abibumbye gihahira ku gataro? Bahaha akantu kamwe kamwe?, ntibishoboka."
Muri ibyo birego kandi hagaragazwa ko hari Imijyi ibiri irimo Paoua mu Majyaruguru ya Santrafurika ndetse na Ndassima mu bilometero 400 uvuye i Bangui, bivugwa ko naho Ingabo z’u Rwanda zahakoreye ibikorwa byo gufata ku ngufu, nyamara RDF ikavuga ko nta basirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa mu bice by’iyo Mijyi, bityo ibyo Birego nta shingiro bifite.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, asanga uwanditse izo nkuru yakabaye yaritegereje neza niba koko abo yise Ingabo z’u Rwanda ari bo koko kuko muri buriya butumwa, hari n’abasirikare bo mu bindi bihugu kandi uretse kuba baba bambaye ibijya gusa, ariko ku myenda yabo haba hari amabendera y’ibihugu baturukamo.
Mukuralinda yagize ati, "Ese niba Ingabo z’u Rwanda ziri kumwe n’izindi ngabo, wasobanuye neza? Bose baba bambaye impuzankano zimwe ariko byumwihariko buri wese yambara akadarapo k’iwabo, ariko ibindi bikaba bisa, unaniwe gutandukanya ibyo bintu ku buryo uvugira muri rusange?".
Yakomeje avuga ko niba ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwahakanye ayo makuru, bukemeza ko atari ukuri, abantu bakwiye kwemera ibyo zatangaje aho gufata nk’ukuri ibyatangajwe n’abagamije guharabika u Rwanda.
Mukuralinda yagaragaje ko muri izo nkuru z’ibinyamakuru bya The New Humanitarian na Le Monde, umwanditsi wazo ubwe yabajije abaturage bakamwibwirira ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga muri Santrafurka, ibikorwa by’ihohotewa rishingiye ku gitsina byose byashyizweho iherezo.
Ati, "Hari n’abaturage babajijwe ahubwo baravuga bati, mbere bataraza (abasirikare b’u Rwanda), ibyaha byo gufata abagore, ibyaha byo kubasagarira, nibyo byari byuzuye aha ngaha turi, none ahubwo kuva bahagera ibyaha byarashize."
Mukuralinda yavuze ko ibyo birego ari ibyo kwitondera kuko biri muri gahunda y’uko abantu bashaka gukomeza kwangiza isura y’u Rwanda, ariko ibyo byose bitazabuza gahunda Igihugu cyihaye kuzikomeza.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo nusebya Ingabo zacu ntanubwo banabitekeza .ubo basebya RDF bazajye kuritere aho ingabo za RDF ziba ziba zirinze abaturage nibyabo. Bafite displine hardwork na focus ya mission iba yabajyanye muguharanira umutekana wabaturage .icyo nicyo cyiranga RDF.