U Rwanda rwafunze konti z’ambasade y’u Bubiligi i Kigali

Itangazo ryatanzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo, rivuga ko guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga za konti zose z’ambasade y’igihugu cy’u Bubiligi ziri i Kigali tariki 10/11/2011.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko icyi cyemezo kije gikurikira icyo abayobozi b’u Bubiligi nabo baherutse gufata cyo gufunga konti z’ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Mushikiwabo ashinja leta y’u Bubiligi kutubahiriza amahame y’i Vienne yo kubaha no kurinda imitungo y’ambasade y’igihugu. Ati: “Konti z’ambasade y’u Bubiligi zizakomeza gufungwakugeza ubwo hazasohokera itegeko rishya.”

Leta y’u Bubiligi yafunze konti z’ambasade y’u Rwanda nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwo muri iki gihugu rwasabye ko izo konti zafungwa.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umunyarwanda witwa Gatera Gaspard aregeye Leta y’u Rwanda ko yanze kumwishyura amafaranga sosiyete ye yitwa AgroConsult yakoreye ubwo yatsindiraga isoko rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo bushinja Gatera Gaspard gukoresha nabi inkunga igera kuri miliyoni 189.500.000 z’amafaranga y’u Rwanda yari igenewe guhinga no kubyaza umusaruro ibigori mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba.

Iyi nkunga yari yahawe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), binyuze mu mushinga wayo witwa RSSP, ku buryo byatumye Leta isesa amasezerano yagiranye nawe nyuma y’aho abaturage bamushinje gukoresha nabi ayo mafaranga.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u rwanda ntirugomba kuba insina ngufi icibwaho urukoma naburi wese ,twanze agasuzuguro ka ababiligi .nibutsa abasomyi ko iki gihugu gicumbikiye aba genocideur benshi.

kouuza yanditse ku itariki ya: 11-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka