U Rwanda rwafunguye konti z’Ambasade y’Ububiligi nyuma y’amezi 18 zifunze
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’uwungirije Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ububiligi avuga ko yakiriye neza icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufungura konti z’Ambasade z’Ububiligi mu Rwanda zari zimaze amezi 18 zifunzwe.
Imwe mu mpamvu zatumye izo konti zifungwa n’uko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi zari zimaze gufungwa bitegetswe n’urukiko rwo muri icyo gihugu nyuma y’ikirego cyari cyatanzwe n’umushoramari w’Umunyarwanda witwa Gaspard Gatera kubera ikibazo cy’amafaranga agera kuri miliyoni 189 yavugaga ko atishyuwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe Leta y’u Rwanda yo yamuregaga uburiganya.

Nyuma y’uko ubutabera bw’Ububiligi butegetse gufunga Konti z’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, u Rwanda narwo rwahise rufunga konti z’ambasade y’Ububiligi, Ububiligi bwo bukaba bwari bwafunguye konti z’ambasade y’u Rwanda taliki 29/03/2013.
Konti z’ambasade y’ububiligi zifunguwe mbere y’umunsi umwe ngo Minisitiri ushinzwe ubuhahirane n’iterambere w’igihugu cy’Ububiligi ngo agere mu Rwanda aho azaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’igenamigambi, akazanasura ibikorwa igihugu cy’ububiligi gitera inkunga mu karere ka Gakenke hamwe na Kigali.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
akebo kajya iwamugarura, kandi bamenye ko u rwanda atari insina ngufi,ahubwo gatera bazamwohereze mu rwanda akurikiranweho guhombya gahunda ya leta y’ubuyinzi bw’ibigori.
Nasubira mu bubiligi muzahite mwongera muzifunge