U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo Brazaville
Ku ncuro ya mbere u Rwanda rwafunguye Ambasade mu gihugu cya Congo Brazaville, hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ku uyu wa 03 Gashyantare 2016 ni bwo Ambasaderi Jean Batiste Habyarimana aherekejwe n’abajyanama be babiri Wilson Rwigamba na Casimir Nteziryimana bashyikirije Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo amabaruwa yemeza guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Bakigera mu biro by’Umukuru w’igihugu bakiriwe n’uhagaraiye Porotokjore ya Leta y’icyo ighugu Euloge Ollita wabaherekeje mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Umuhango wo gushyikiriza amabaruwa yo gukorera muri Congo Brazaville Ambasaderi Jean Baptise Habyarimana yashyikirije Perezida w’icyo gihugu Denis Sassou N’Guesso, indamutso ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame ishimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Jean Baptiste Habyalima na bagenzi be bakiriwe mu cyumba cy’uruganiriro cya Perezidansi ya Congo Brazaville, aho baganiriye ku bigamijwe mu gukuraho inzitizi zabangamiraga imibanire rusange y’ibihubu by’u Rwanda na Congo Brazaville.
Mu magambo ye,Nyakubahwa Denis Sassou N’guesso yashimiye Ambasaderi Jean Baptiste Habyalimana, kuba yagiriwe icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Congo, anamusaba ko yazakomeza icyo cyizere yagiriwe kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gusagamba.

Amabasaderi Jean Baptiste Habyalimana yashimiye Perezida Sassou N’Guesso uko yamwakiriye kandi amwizeza ko mu mirimo ye azihatira gushimangira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko mu bukungu bushingiye ku ishoramari, ubuhahirane, ishoramari mu buhinzi n’ubwozozi, ikoranabuhanga, umutekano n’ubufatanye mu bya politiki
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza Kuba U Rwanda Rwagize Umuntu Uhagarariye Inyungu Zacu Muri Brazaville, Nadufashe Rero Abanyarwanda Bariyo Abakangurire Gutaha Nibashaka Bazasubireyo Kwishakira Ubuzima, Ariko Baze Dufatanye Kwiyubakira Igihugu.