U Rwanda rwabonye inkunga ya miliyari 55Frws yo guhangana n’ingaruka za COVID-19
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52.8 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
- Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana (iburyo), na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Nicola Bellomo
Amafaranga u Rwanda rwahawe ari mu rwego rw’inkunga ya miliyoni 460 z’amayero, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yemereye u Rwanda muri Nzeri 2014, ikazafasha Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuhinzi, hagamijwe kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ayo masezerano yasinywe ku wa mbere tariki 08 Kamena 2020 hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw’u Rwanda, na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Nicola Bellomo.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko “ingaruka za COVID-19 ku bukungu n’imibereho myiza byatumye u Rwanda rufata ingamba zisumbuyeho zigamije kwihaza mu biribwa, kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu budaheza”.
Iyo nkunga izashyirwa mu bikorwa byibanda ku bufasha bw’amafaranga n’ibiribwa bigenewe abaturage no guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, ikaba ari gahunda izagera ku miryango nibura 630,000 ikeneye ubufasha bwihutirwa.
Minisitiri Ndagijimana yongeraho ko inkunga u Rwanda rwahawe igaragaza icyizere n’umubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Guverinoma y’u Rwanda.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda avuga ko “iyo nkunga ari imwe mu nkunga zitangwa muri gahunda yagutse izwi nka ‘Team Europe response’, igaragaza ubufatanye uwo muryango ufitanye n’ibihugu by’inshuti by’umwihariko mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Inkunga u Rwanda rwahawe izatangwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cyambere kizatangwamo miliyoni 36 z’amayero, icyiciro cya kabiri gitangwemo miliyoni 15.5 z’amayero, azatangwa mu gihe cy’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, uwa 2019-2020 ndetse n’uwa 2020-2021.
Uretse iyo nkunga ya miliyoni 52 z’amayero, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wanahaye indi nkunga ya miliyoni 1.8 y’amayero imiryango itari iya leta isanzwe yita ku mibereho myiza y’abaturage, kugira ngo ayifashe guhangana n’ingaruka za COVID-19.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID-19, abakize ni 199
- #COVID-19: Abantu 123 bakize, abanduye bashya ni 68
- Umugabo w’imyaka 85 yishwe na #COVID19 i Kigali, abakize ni 29
- Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe
- Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 171
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 81
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
- Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa
- RBC yasobanuye impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo
- Mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, abanduye bashya ni 76
- #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126
- Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|