U Rwanda rwabonye inkunga ya miliyali 157Frw yo kongera ingufu

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) y’inkunga ingana n’amapawundi miliyoni 117 angana na miliyari 157Frw yo kwagura ibikorwa by’ingufu z’amashanyarazi mu gihe cy’imyaka itanu.

Ambasaderi Claver Gatete na mugenzi we Ambasaderi Michael Ryan, basinyana amasezerano y'inkunga ya miliyoni 177 z'amapawundi.
Ambasaderi Claver Gatete na mugenzi we Ambasaderi Michael Ryan, basinyana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 177 z’amapawundi.

Ingufu zizashorwamo aya mafaranga ni iz’amashanyarazi akomoka ku mazi, aturuka ku mirasire y’izuba ndetse n’izituruka kuri nyiramugengeri, byose bikazacungwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Iyi nkunga ije mu gihe u Rwanda rwiyemeje kuba nibura mu mwaka wa 2018 abaturage bakoresha ingufu z’amashanyarazi bazaba bageze kuri 70%.

Iyi nkunga ibonetse nyuma y’uko mu mwaka wa 2014, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasinye amasezerano y’ubufatanye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ajyanye n’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Aya mafaranga ni igice cya mbere cy’inkunga ya miliyoni 460 z’amapawundi u Rwanda rwari rwumvikanye n’uyu muryango mu mwaka wa 2015 rukaba ruzayashyiraho umukono mu minsi iri imbere.

Igice kinini cy’aya mafaranga kizakoreshwa mu ngengo y’imari u Rwanda rugena buri mwaka, by’umwihariko mu gice cyagenewe guteza imbere ingufu, ubuhinzi, n’imiyoborere.

Gutanga aya mafaranga bikaba bigaragaza ubushake n’umusanzu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gushyigikira iterambere ry’abaturage bo mu Rwanda, mu kurwanya ubukene no kubageza ku mibereho myiza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko ingufu ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda babasha kwigeza ku iterambere rirambye, kandi bikaba biri no mu ntego u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020 ko bagomba kuba bageze ku iterambere rishingiye ku kunoza no kongera agaciro k’ibyo bakora.

Ambassador Michael Ryan wasinyanye aya masezerano na mugenzi we Claver Gatete, yagize ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane ku mugabane w’Uburayi n’u Rwanda. Umubano wacu n’u Rwanda ni uwo kuva na kera kandi dufitanye umwihariko n’imibanire ishingiye ku kubahana. Umuryano w’Ubumwe bw’Uburayi wiyemeje gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo rirambye kandi ritajegajega.”

Ambassador Michael Ryan avuga ko iyi nkunga ya miliyoni 117 z’amapawundi izakoreshwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu bice by’icyaro, kandi ko mu minsi iri imbere hazasinywa andi masezerano ya miliyoni 200 z’amapawundi azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, ari na yo nkunga nini uyu muryango uzaba ugeneye u Rwanda.

Mu kwezi kwa Nzeri 2014 ni bwo u Rwanda na Komisiyo ibishinzwe ku mugabane w’Uburayi bahuriye i Buruseli mu Bubiligi, bagirana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 460 z’amapawundi azakoreshwa kuva 2015 kugeza 2020, aho miliyoni 200 zizashyirwa mu gice cyo kongera ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufite inguf

maniragena sammy yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka