U Rwanda rwabashije guhangana n’ibibazo Covid-19 yateye mu burezi

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri yahuje bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, igamije gusangira ubumenyi mu kwihutisha imyigire y’abana mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, no kurebera hamwe uko ibihugu bihagaze mu gukemura ingaruka zatewe na Covid19 mu rwego rw’uburezi.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu aganiriza abitabiriye iyo nama
Minisitiri Gaspard Twagirayezu aganiriza abitabiriye iyo nama

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayismbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko hari imbaraga nyinshi u Rwanda rwashyize mu burezi bw’ibanze, zatumye rubasha kuba ruhagaze aho ruri muri uru rwego.

Agira ati “Ntabwo navuga ko u Rwanda ruhagaze neza cyane, ariko hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe mu ngamba zirimo kongera ibyumba by’amashuri, kunyuza amasomo kuri za radiyo na Televiziyo, kongera umubare w’abarimu, gusa haracyari byinshi byo gukora ndetse n’amafaranga arahari yo gukora ibikenewe”.

Yongeraho ko iyo urebye, usanga mu bihugu byahuriye muri iyi nama, ibibazo byugarije imyigire y’abana biga mu myaka 3 ya mbere n’ibisubizo byabyo bisa.

Ati “Mu bibazo dufite, harimo kuba bikitugoye gufasha abarimu bacu kumenya kwigisha neza, dufite abarimu bashyashya barenga ibihumbi 30 bagiye mu burezi mu myaka ibiri ishize. Turafite umukora wo kubafasha kugira ngo bigishe neza”.

Ati “Hari ugushyira imbaraga mu kubona ibikoresho byifashishwa mu kubara no kwandika muri iyi myaka itatu ya mbere, ikindi ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, dufite aho tugeze nk’uRwanda haba mu bikoresho no kongera Internet”.

Minisitiri Twagirayezu kandi avuga ko hari n’izindi nzitizi mu bumenyi bw’ibanze, zirimo umubare w’abanyeshuri ukiri munini mu ishuri, aho kuri ubu impuzandengo ku rwego rw’Igihugu ari abana 59, ndetse ngo hakaba n’aho ushobora kurenga. Ariko ngo hari aho u Rwanda rwavuye, kuko uwo mubare wavuye kuri 73.

Ikindi kibazo ni icy’abana biga ingunga ebyiri ku munsi (double shift), aho bamwe biga mbere abandi nyuma ya saa sita, bituma badashobora kurangiza porogaramu Igihugu kiba cyarateguye. Ikindi ni umubare muto w’abana bajya mu mashuri y’incuke, bigatuma hari abajya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza batiteguye.

Mu gukemura iki kibazo yagize ati “Twongereye umubare w’abarimu n’umubare w’ibyumba by’amashuri, ndetse no guhindura porogaramu igenderwaho mu myaka itatu ya mbere, kugira ngo duteze imbere ubwo bumenyi bw’ibanze”.

Silas Bahigansega, Umuyobozi w’umuryango Education Development Trust mu Rwanda, avuga ko habayeho gutakaza mu myigire kubera igihe abana bamaze batiga mu gihe cya COVID-19, ndetse ingaruka zabyo zikaba ari rusange mu bihugu byo mu Karere.

Ku birebana n’umubare w’abana b’incuke bitabira kujya mu ishuri ukiri hasi, n’ubwo Leta hari ingamba yashyizeho, Bahigansenga avuga ko n’ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire.

Umuyobozi wa EDT Silas Bahigansenga
Umuyobozi wa EDT Silas Bahigansenga

Bahigansenga avuga ko mu byo bigiye kuri bagenzi babo bitabiriye iyi nama, harimo kureba uburyo umubare w’abarimu uhuzwa n’umubare w’abanyeshuri, cyane ko umubare w’abanyeshuri ugenda uzamuka uko imyaka itaha.

Yatanze urugero kuri Ethiopia ifite abarimu ibihumbi 700 ku banyeshuri miliyoni 26, bityo ko habaho kubigiraho uburyo babigenza kugira ngo babashe gukurikirana no kugenzura imikorere y’abarimu bangana batyo.

Iyi nama yahuje u Rwanda rwayakiriye, Ethiopia, Kenya na Uganda, yabaye ku wa 22-23 Kamena 2023. (East Africa Learning Forum), yateguwe na MINEDUC ku bufatanye na Education Development Trust.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka