U Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi
Mu rwego rwo gufasha impunzi zakuwe mu byabo n’intambara kumva ko hari uzitanyeho, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) barategura kwizihiza umunsi mpuzamahnga w’impunzi uzizihirizwa mu Nkambi ya Gihembe tariki 20/06/2012.
Uwo munsi uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana amafilimi ku buzima bwo mu buhunzi, uzarangwa n’ibikorwa byo gusabana mu nkambi z’impunzi zigera kuri eshanu ziri mu gihugu.
Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 18/06/2012, Anouck Bronee ushinzwe imibanire muri UNHCR/Rwanda, yavuze ko bakangurira buri gihugu gicumbikiye impunzi kugira icyo zikora kuri uwo munsi wagenewe kuzirikana ku mpunzi.
Impunzi muri rusange zihura n’ibibazo bitandukanye byiganjemo ibyo kutabona imirimo kandi hari abafite ubushobozi; nk’uko bitangazwa na Anouck Bronee. Avuga ko buri gihugu kigiye kigenera impunzi uburenganzira zakumva ko zitatereranywe.
Ati: “Uwo munsi ni umunsi ubafasha kumva ko aho bari bitaweho no kwishima, bakamurika impano zabo”.
Icya mbere Minisiteri ishinzwe Guhangana n’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDMAR) ikorera impunzi ni ukubashakira aho baba, ubundi ikanabamenyera umutekano; nk’uko byatangajwe na Freddy Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR.
Ubundi bufasha ku mpunzi butangwa MIDIMAR ifatanyije n’indi miryango nterankunga, irimo na UNHCR hakiyongeraho n’ibindi bikorwa birimo kuzishyurira amafaranga azitahura mu bihugu zirimo; nk’uko Ntawukuriryayo yakomeje abivuga.
Ahandi uwo munsi uzanizihirizwa ni mu Nkambi ya Nyabiheke, Kiziba na Nkamira, ahazakinwa imikino hagati y’inkambi n’indi myidagaduro itandukanye.
Uburezi butagera kuri bose, aho kuba harushaho kuba hato kubera ubwiyongere n’ihohoterwa rikorerwa mu nkambi ni bimwe mu bibazo bikomeye impunzi ziri mu nkambi mu Rwanda zigihura nabyo kandi bitoroshye kugikemura; nk’uko bitangazwa na UNHCR.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|