U Rwanda ruzitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye y’abagore
Minisiteri y’Abagore n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yizera ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitegerejwe kwitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye y’abagore (UN Women) ari imwe mu nzira yo kuganira n’isi ku muti wakemura ikibazo cy’ihohoterwa kuko rikigaragara mu Rwanda.
Ikibazo cy’ihohotera gikomeje gufata indi ntera n’ubwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho imbaraga zishoboka zose kugira ngo kigabanuke. Byageze n’aho ihohotera ryafashe ku mpande zombi, aho hari bamwe mu bagore nabo basigaye biyicira abagabo babo.
Gusa n’ubwo kugeza ubu nta mpamvu ifatika y’icyo kibazo cyabaye nk’icyorezo mu Rwanda n’ahandi hose ku isi, bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko impamvu ya mbere ibitera mu Rwanda ari amasambu akomeje kugenda yandikwa ku bantu.
Gusa n’ubwo ubwo bwicanyi n’irindi hohotera iryo ari ryo ryose bisa nk’aho ridateze guhagarara vuba, Umuryango mpuzamahanga nawo ukomeza gukora iyo bwabaga kugira ngo hashakawe inzira nyayo yarangiza icyo kibazo, cyane cyane binyuze mu biganiro.
Ni muri urwo rwego i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagiye guterana inama y’abagore, u Rwanda narwo rukaba rwaratumiwe nka kimwe mu gihugu gishobora gutanga ijwi ryarwo mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Mu nama ku rwego rw’igihugu itegura iyo mpuzamahanga, kuri uyu wa Mbere tariki 18/02/2013, Julienne Munyaneza, Umunyamabanga uhoraho muri MiGEPROF, yavuze ko nubwo mu Rwanda hakigaragara ibikorwa by’ihohotera bitazababuza kugaragaza ijwi ryarwo mu kuryamagana.
Ati: “Turabona ubwicanyi bwiyongera, turabona abantu bakorerwa ihohoterwa ku kazi. Hariho abahohoterwa mu muryango kandi babikorewe n’abantu bizera. Harimo ba nyirarume, harimo abashyitsi babagenderera. Ariko twebwe tuzagenda tuvuga ngo hari ibyo twagezeho, hari n’ibyo tukirwana nabyo”.
Iyi nama mpuzamahanga igiye guterana ku nshuro ya 57, izatangira tariki 04 irangire tariki 15/03/2013.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|