U Rwanda ruzirinda ko abarwo bongera gutonekara - Mme Jeannette Kagame

Ubwo yasuraga urubyiruko rugize umuryango ‘Umumararungu’ w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi baba mu nzu yubatswe ku nkunga yavuye muri “One Dollar Campaign”, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yabijeje ko igihugu cyabo kibashyigikiye kandi kizakomeza kubarinda gusubira mu icuraburindi ryabagize impfubyi.

Madame Jeannette Kagame yasuye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014, mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2015.

Madame Jeannette Kagame yifurije urubyiruko ruba mu nzu yubatswe na One Dollar Campaign, Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2015.
Madame Jeannette Kagame yifurije urubyiruko ruba mu nzu yubatswe na One Dollar Campaign, Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015.

Yagize ati “Abenshi muri twe ntabwo twabonye amahirwe yo kugira igihugu kidukunda tukiri bato, ayo ni amateka yacu tudashobora gusiba ariko duhora duharanira ko ahinduka; rubyiruko bana bacu, mwabuze ababyeyi ariko ntabwo mwabuze igihugu kuko twiyemeje ko u Rwanda rutazongera gupfa ukundi, kandi ruzirinda ko abarwo bongera gutonekara”.

Yakomeje abizeza ko we n’abandi bakuru babo n’ababyeyi (abayobozi b’Igihugu) babareberera bazakomeza kubaba hafi, kandi abagira inama yo gukora cyane bakiteza imbere, kurangwa n’umuco n’imyitwarire myiza, ndetse no gutega amatwi abakuru.

Urubyiruko rw'Umumararungu rwameretse ko rumwishimiye bacinya n'akadiho.
Urubyiruko rw’Umumararungu rwameretse ko rumwishimiye bacinya n’akadiho.

Urubyiruko rugera ku 184 (umubare ungana w’abahungu n’abakobwa), nirwo ruba mu nzu yubatswe ahitwa Kagugu mu karere ka Gasabo, ku nkunga y’abantu biyemeje gutanga idolari rimwe nibura guhera mu mwaka wa 2010; aho abenshi mu bayitanze ari abanyarwanda baba mu mahanga ngo begeranyije miliyari 1.028 Rwf.

Leta y’u Rwanda nayo ngo yongeyeho amafaranga asaga miliyoni 950 Rwf, ndetse hakaba n’Umunyarwanda witwa Gatera Egide wemeye gutanga ikibanza cye, nk’uko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), Milindi Jean de Dieu yabishimiye Madamu wa Perezida wa Repubulika.

Abana bamugeneye n'impano igaragaza ko bamushimira uburyo yababereye umubeyi mwiza.
Abana bamugeneye n’impano igaragaza ko bamushimira uburyo yababereye umubeyi mwiza.

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, yasize impfubyi nyinshi n’ingo z’iwabo zikaba zarasenyutse, ku buryo kugeza ubu hari hakigaragara ababura aho bataha mu biruhuko bagasigara ku mashuri; akaba ari muri urwo rwego basabye kubakirwa inzu bajya batahamo mu gihe abandi baba batashye mu ngo z’iwabo.

Muri uko kubana mu icumbi bubakiwe, abana barokotse Jenoside ngo bararerana, bakitoza uturimo two mu rugo, bakimenyereza umwuga ujyanye n’ibyo biga; ariko bakaba bavuga ko bakeneye icyumba cyo kwihuguriramo, ibikoresho birimo za mudasobwa n’ibitabo byo gusoma.

Bamusabye ko abasigira n'ifoto y'urwibutso.
Bamusabye ko abasigira n’ifoto y’urwibutso.

Madame Jeannette Kagame yabijeje ko hazakorwa ubuvugizi mu muryango wa Imbuto Foundation abereye Umuyobozi, ndetse no mu bandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibyo basaba biboneke; akaba yabijeje kandi ko azabaha n’inka zibakamirwa.

Madame Jeanette Kagame yari aherekejwe n'abayobozi batandukanye muri guverinoma barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka.
Madame Jeanette Kagame yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye muri guverinoma barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntukibagirwe aho wavuye habi kuko iyo uhibagiwe
ntumenya wawundi umeze nkuko warumeze ngo umufashe .Famille Umumararungu turashimira ababyeyi bose batubaye hafi

UMUTESI yanditse ku itariki ya: 29-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka