Menya byinshi ku mushinga wa ‘Timbuktoo’ u Rwanda ruzashoramo miliyoni eshatu z’Amadolari

Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.

Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika ndetse wo n’iki kigega cyawo byose bifite icyicaro mu Rwanda. Ukazaba ubarizwa mu kigo mpuzamahanga mu birebana n’imari cya Kigali International Financial Center.

Nubwo uyu mushinga wagaragarijwe isi muri uyu mwaka, muri Gicurasi 2022 nibwo ibikorwa ndetse no kumurika uyu mushinga byabereye mu Rwanda ku bufatanye bw’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) na Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ni igikorwa cyahurije hamwe icyo gihe abantu batandukanye biganjemo urubyiruko rufite imishinga itandukanye bagaragarizwa byinshi kuri uyu mushinga wa Timbuktoo, ufatwa nk’ihuriro ry’ibihugu by’Afurika mu kuzamura imishinga ya ba rwiyemeza mirimo bagitangira ibikorwa byabo bigaragara ko bitanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu isi ihanganye nabyo uyu munsi ariko bakazitirwa no kubona ubushobozi mu kubishyira mu bikorwa.

Gahunda ya Timbuktoo biteganyijwe ko izashorwamo angana na miliyari imwe y’amadorali ya Amerika akazatangwa na leta zitandukanye n’abikorera ku giti cyabo byose mu mujyo wo gufasha urubyiruko rw’Afurika gukabya inzozi z’imishinga yarwo no guhanga udushya.

Uyu mushinga ukaba witezeho gufasha urubyiruko rurenga 1000 rufite imishinga ikiri mu itangira kubona ubufasha bwo kuyishyira mu bikorwa, bikaba kandi byitezwe bizagira ingaruka ku barenga miliyoni 10, ndetse mu myaka 10 iri mbere iyo mishinga ikazaba yinjiza arenga miliyari 10 z’amadolari, bikazarushaho guteza imbere ubukungu bw’umugabane wa Afurika. Si ibyo gusa kuko iyo mishinga izagira uruhare mu hguhanga imirimo mishya ku barenga miliyoni 100.

Iyi gahunda yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije urubyiruko mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yarwo igamije guhanga udushya ku mugabane wa Afurika, bigafasha uyu mugabane kugira abashoramari bakiri bato bawukomokamo kandi bafite imishinga n’ibikorwa bawukoraho bigamije guteza imbere ubukungu ndetse n’impinduramatwara y’imishinga ya ba rwiyemeza mirimo ikiri mu itangira.

Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda yagaragaje ko uyu mushinga wa Timbuktoo uhuza umurongo neza na gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga igamije guhanga udushya no gukemura ibibazo bibangamiye igihugu mu guhabwa ubujyanama ndetse n’ubufasha bwo gutangira imishinga yabo.

Ibi bigaragarira muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ya Hnaga PitchFest igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga imishinga y’ikoranabuhanga igamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi. Aho banyura mu marushanwa yo gutoranya imishinga ihiga iyindi maze igera kuri 5 ya mbere ba nyirayo bagabwa igihembo cy’amafaranga azabafasha kurushaho kunoza iyo mishinga yabo.

Ubwo uyu mushinga watangizwaga, Perezida Kagame wari witabiriye uwo muhango yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite urwego rw’abakozi bashobora gukemura bimwe mu bibazo byugarije Isi ariko ko imishinga y’Abanyafurika ikigorwa no kubona inkunga.

Yagaragaje ko kuba umushinga Timbuktoo ufite intego yo gukoresha arenga miliyari y’amadorali, uzatanga amahirwe ku rubyiruko rwa Afurika mu kugaragaza impano zarwo no kuzikoresha neza.

Ati “Hamwe n’umushinga Timbuktoo uzakoresha arenga miliyari y’amadorali, dushobora kurema amahirwe ku rubyiruko rw’Abanyafurika mu kugaragaza impano zarwo no gukoresha neza uguhanga udushya. Ibi bivuze kuziba icyuho kikigaragara mu bumenyi n’umurimo, atari ku mugabane wa Afurika gusa ahubwo ku Isi hose.”

Umukuru w’Igihugu yemeje ko u Rwanda ruzatanga inkunga ya miliyoni 3 z’amadorali muri iki kigega ndetse no gukomeza guhamagarira abandi baterankunga, inshuti n’abafatanyabikorwa kongeramo nabo inkunga yabo.

Naho umuyobozi wa UNDP, ishami rya Afurika, Madamu Ahunna Eziakonwa, yavuze ko Timbuktoo ari gahunda igamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kwihangira imirimo no gufasha uyu mugabane gukoresha izo mbaraga z’urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage mu kuzamura ubukungu bwawo no kuwuteza imbere.

Yongeyeho ati: "Dushobora gutinyuka gute gushidikanya ku bushobozi bw’urubyiruko rwacu kugira ngo rubashe kugira uruhare mu mpinduka? Dukeneye gushyira hamwe ibitekerezo byacu n’ubushobozi kugira ngo dukemure ibibazo by’Afurika. Igihe kirageze ngo twizere Abanyafurika bakiri bato bafite ubushobozi bwo kugera ku mpinduka."

UNDP ivuga ko Afurika ifite 0.2% gusa y’agaciro k’imishinga ikiri mu itangira ugerereanyije n’ahandi ku isi, ndetse igice kinini ku rugero rwa 89%, ry’ishoramari ryinjira muri Afurika rikomoka hanze y’umugabane naho 83% by’iryo shoramari rikaba ryiganganje mu bihugu bine aribyo: Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo, na Misiri. Byongeye kandi, hejuru ya 60% y’iryo shoramari usanga rijya mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’urwego rw’imari.

Madamu Eziakonwa, agaragaza ko imbaraga umugabane wa Afurika ufite mu rubyiruko, ziramutse zishingiye ku guteza imbere ubumenyi, ubukungu bwawo bushobora guhindura umugabane, ndetse bukarenga ndetse n’ubutunzi bw’umutungo uri munsi y’ubutaka. Ndetse ko uyu mushinga wa Timbuktoo ugaragaza ko ari cyo gihe cy’impinduramatwara.

Mu gihe ibihugu byinshi n’uturere ku ugabane wa Afurika bikiri inyuma, UNDP yemeza ko uyu mushinga wa Timbuktoo ugamije kuzana impinduka.

Mu myaka icumi iri imbere, gahunda ya timbuktoo izashyigikira imwe mu mishinga itandukanye mu mijyi umunani ya Afurika, harimo ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, ubucuruzi mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga i Cairo (Misiri).

imishinga y’ikoranabuhanga mu buvuzi i Kigali mu Rwanda. Ikoranabuhanga mu isuku n’isukura i Nairobi muri Kenya, urwego rwo guhanga ibishya i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Si iyo mijyi gusa kuko Casablanca muri Maroc, Dakar muri Senegal na Accra muri Ghana, uyu mushinga uzibanda ku Burezi mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo mu ikoranabuhanga ndetse n’ubuhunzi bwifashisha ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka