U Rwanda ruzakurikirana FDLR nikomeza kurugabaho ibitero
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri w’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga, iravuga ko FDLR nikomeza kugaba ibitero mu gihugu, izahita ikurikiranwa hatitawe ku ma raporo ashinja u Rwanda.
“Igihe u Rwanda rwakurikirana FDLR hariya hakurya byaba aribyo, ntabwo tugomba gusaba uruhushya amahanga kugira ngo dukemure ikibazo cy’umutekano wacu”; nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 04/12/2012.
Yongeraho ati: “Ariko icyo nabizeza ni uko imipaka y’u Rwanda ubu irinzwe bihagije, turabicungira hafi. Igihe tuzabona bibaye ngombwa ikibazo tuzagifata mu buryo bukomeye, turareba kwambuka kubera abantu baza mu gitondo bakabura tukaba turetse, ariko nibadahagara tuzirwanaho.”
Ministiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudashaka kugwa mu mutego w’abakoraga raporo, kubera ibibazo bya FDLR rufata ko bitarakomera.
Mu gitondo cyo ku itariki 04/12/2012, Ministiri James Kabarebe, nawe yari yatangarije mu Nteko ishinga amategeko ko FDLR iramutse igabye igitero kigaragara, nta n’isaha yamara ku butaka bw’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi, Ministiri Louise Mushikiwabo yanagarutse ku kibazo cya M23 irwanya Leta ya Kongo Kinshasa, aho yizeza ko amahoro ashobora kugaruka kuko ibiganiro bigiye gutangira hagati y’impande zombi i Kampala muri Uganda.
Hari n’icyizere kuri Leta y’u Rwanda ko raporo z’umuryango w’abibumbye zivugwamo ibinyoma zishobora guhagarara, kuko uwari uhagarariye abazikora, Stephen Hague, yarangije manda ye, abazamusimbura bakaba bitezweho kutamera nkawe; nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga yakomeje asobanura.
Ku kibazo cy’inkunga u Rwanda rwahagarikiwe n’amahanga kubera ibirego birushinja gufatanya n’imitwe ihungabanya umutekano muri Kongo, Ministiri Mushikiwabo yavuze ko guhagarika inkunga ari ikintu kidafite aho gihuriye na gato n’umutekano wa Kongo.
Uko Inteko ishinga amategeko ndetse na Ministiri John Rwangombwa babibona, ni uko abaterankunga barenze ku masezerano bagirana n’ibihugu baziha, kuko basaba ko inkunga igomba guhagarara mu gihe bigaragaye ko uyihawe ayikoresheje icyo itagenewe gukoreshwa.
U Rwanda rugaragaza ko rwateye imbere mu nzego zose, biturutse ku gukoresha neza inkunga ruhabwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ntabwo ari MINAFET ibivuga.iyi title iragaragaza ko ntaho mushikiwabo yagombaga kuvuga ku kibazo cya FDLR.ese nzabamwita ntabwo akivugira ingabo?uyu yari kuvuga ahubwo hajemo ibya diplomatie byo naho ibya karachnikov bivugwa na baba gabo bimiturika.
Erega iyo urebye neza usanga uriya mugabo STEPHEN HEGUE afite aho ahuriye n’ibibera hariye hakurya muri DRC,ese ahari yaba agera ku terrain ngo arebe cg se ni report zo mu biro gusa!
Ese muzi ko FDRL yaba ifite imbaraga zo kurwana birenze isaha 1?Simbizi ariko iyo urebye neza usanga n’ubu bari muri profit y’IBIBAZO ndetse n’akavuyo BYA DRC,na ho ubundi nta ngufu!Ufite ingufu se azanwa no kuiba imyenda n’inkweto z’abaturage!Uzifite se we yaza akica amatungo!Akica abaturage niba barwanira kubayobora?Ese bazi ko 1997-1998 iterambere abaturage bari bafite ariryo bariho ubu?Nibemere ko batsinzwe nubuo baza bagasanga U Rwanda rwarabasize Leta y’ubumwe irahari izabigira imishinga,abatishoboye mu ri bo izabaha Mutuelle de Santé,yewe n’abatagira aho baba izabibafashamo bemere bave mu mashyamba atari n’ayiwabo bari bafite iwabo.THX