U Rwanda ruzakomeza gushyigikira impinduka ziruteza imbere - Jeannette Kagame

Mu nama yamuhuje n’abafasha b’abaperezida ba Africa ndetse n’imiryango itandukanye, yateguwe n’umuryango George W Bush Institute na World Vision, Madame Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rutazazuyaza mu gushyigikira impinduka zose ziruteza imbere.

Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 25/09/2013 muri Leta Zunze Ubumwe z’America mu mujyi wa New York, Madame Jeannette Kagame yatanze urugero rw’uko u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Yagize ati “U Rwanda ntiruzahwema gushyigikira impinduka. Umukuru w’igihugu cyacu yasabye ko intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zafatwa nk’iziri ku butaka aho kuzifata nk’igisenge cy’inzu. Ibi bigaragaza ko dushyigikiye ko guhora dukora ibishya byiza ari inzira tuzakomeza gushyigikira.”

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama yateguwe na George W Bush Institute.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama yateguwe na George W Bush Institute.

Madame Jeanette Kagame kandi yagaragaje zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe ngo rugere ku mpinduka zituma ubu rusigaye rwaramenyekanye ku isi yose.

Yagize ati “Twatangiye dushaka guharanira gushyiraho umurongo uhamye wo kugera ku ntego z’icyerecyezo twihaye cya 2020 dusubiza ibibazo byari bitwugarije maze twiha inkingi esheshatu z’ingezi zari kudufasha.
Imwe muri zo ikaba ishingiye ku iterambere ry’umuturage n’ubumenyi bushingiye ku bukungu ari bwo butumwa ahanini mbashyikiriza uyu munsi.”

Izi ngamba zose zatumye u Rwanda rumenyekana bitewe n’intambwe yatewe mu miyoborere myiza, uburinganire, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yungurana ibitekerezo n'abitabiriye inama yateguwe na George W Bush Institute na World Vision.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yungurana ibitekerezo n’abitabiriye inama yateguwe na George W Bush Institute na World Vision.

Agaragaza ingamba zimwe na zimwe zishyirwaho kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere, Madamu Jeannette Kagame yavuze ku muryango yashinze witwa “Imbuto Foundation” aho yasobanuriye abari aho uko uyu muryango ugerageza guharanira inyungu z’abaturage.

Yagize ati “Njye n’abandi bagore twashinze Imbuto Foundation. Imbuto ni ijambo ryo mu rurimi rwacu kandi mu kwizera kwacu tugira tuti ‘imbuto itewe neza, ikavomerwa, igafumbirwa ndetse igahabwa neza ubufasha bwose ikeneye, imera neza mu gihingwa cyiza gikura neza kikaba kirekire. Umugambi wacu ni ‘ugushyigikira iterambere ry’umuryango ufite ubuzima, wize kandi uteye imbere.’

Yakomeje agira ati “Umugambi wacu ni ‘ugushyigikira iterambere ry’umuryango ufite ubuzima, wize kandi uteye imbere Nk’uko umugambi wacu ubivuga, twatangiye twita ku miryango ifite ababana n’ubwandu bwa SIDA. Twabitangiye ubwo SIDA yari ikibazo gikomeye kurusha ibindi.”

Umufasha w'umukuru w'igihugu cya Zambia ageza ijambo ku bitabiriye inama.
Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Zambia ageza ijambo ku bitabiriye inama.

Abagore b’abayobozi b’ibihugu bya Etiyopia, Zambia na Ghana na bo bari bitabiriye iki gikorwa bahuje na Madame Kagame ku bikorwa byo guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa, ubuzima ndetse no kubateza imbere mu bukungu.

Iki gikorwa cyateguwe na Michelle Obama afatanyije na Laura Bush, umugore w’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George W. Bush cyitabiriwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ndetse n’ibindi bigo bikomeye nka Google, Speranza, McArthur na Girl Up.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 5 )

tugomba kwiteza imbere ntakiduhagaritse twese hamwe tugafashanya

rumanzi bonheur yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Imbuto foundation yadukuye kure, abana b’abakobwa twahawe ijambo, ubundi baradufataga nk’abatagira akamaro! Turashimira First Lady udahwema kwita k’ubuzima bw’abana b’abakobwa.

Mary yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Nk’urubyiruko, ntituzahwema natwe guharanira icyatuma igihugu cyacu gitera imbere, cyane cyane ko dufite ubuyobozi bwiza, kandi urubyiruko akaba aritwe mbaraga z’igihugu.

sam yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Jeanette turamushyigikiye, abanyarwanda twese courage tutazisebya

DJ MAX yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Jeanette ndamushyigikiye, courage tutazamusebya.

DJ ERIC yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka