U Rwanda ruzakira inama y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda izakira inama (16-18/02/2012) igamije guhagararira inyungu z’abaturage bo mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa no kugeza ibyifuzo byabo mu nzego z’ihuriro z’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).

Mu kiganiro gitegura iyi nama cyabereye mu ngoro y’inteko ishingamategeko tariki 10/02/2012, abari bakiyoboye batangaje ko iyi nama izaba ari umwanya mwiza wo guteza imbere demokarasi hashimangirwa kubaka Leta zigendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama yari iyobowe na Depite Evariste Kalisa, Senateri Jean Damascene Bizimana, Depite Eutalie Nyirabera na Fatou Harerimana.

Ibihugu 13 bimaze kwemeza kuzitabira iyi nama ni Benin, Burkinafaso, Burundi, Cameroun, Gabon, Maroc, Niger, Republique Centre Afrique, Congo- Brazzaville, Congo-Kinshasa, Mauritanie, Rwanda naTchad.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka