U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga mpinduramatwara mu kugorora

U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga izaba igamije gushyiraho amahame mashya mu kugorora abagororwa. Inama izaba guhera tariki 25-26/11/2013.

U Rwanda ruzakira iyi nama kubera arirwo huyoboye ubunyamabanga ku isi mu byo gucunga amagereza mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro, nk’uko Mary Gahonzire wungirije umuyobozi w’urwego rw’amagereza yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013.

Yagize ati: "Urwego rwo kugorora ni inkingi ya kane mu butabera. Iyo nkingi niyo bashakaga gushimangira ariko basanga u Rwanda arirwo rwabibafashamo neza nk’igihugu cya Afurika no ku isi.

Nyuma y’u Busuwisi, igihugu gifite ubuyobozi bwiza, gifite ubushake, igihugu gifite politike nziza kandi gifite kubahiriza uburenganzira bwa muntu bigendanye n’amahame muzamahanga."

Mary Gahonzire wungirije umuyobozi w'urwego rw'amagereza.
Mary Gahonzire wungirije umuyobozi w’urwego rw’amagereza.

Iyi niyo nama ya mbere y’Umuryango mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye, nyuma y’uko rutorewe uyu mwanya mu kwezi kwa 6/2013. U Rwanda ruyoboye kandi akanama (TROIKA) kagizwe n’u Busuwisi rwasimbuye ku buyobozi na Canada irwungiriza mu buyobozi.

Muri aya mahugurwa niho hazaganirwa uburyo hashyirwaho imirongo mishya igenga abacungagereza boherezwa mu butumwa, kugira ngo bakomeze bakore akazi kabo neza.

Umuyobozi wungirije w’urwego rw’amagereza yemeza ko iyi nama ari ingirakamaro ku bukungu bw’u Rwanfa no ku bumenyi nk’igihugu gifite abacunga gereza bagera kuri 35 ku isi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka