U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi
Uruhare rw’imikorere inoze n’urubyiruko mu iterambere rirambye niyo nsanganyamatsiko nyamukuru igiye kwigwa mu nama mpuzamahanga u Rwanda ruzakira mu ntangiriro z’icyumweru gitaha igamije gushaka umuti w’imiyoborere myiza.
Iyi nama y’iminsi itatu izaba tariki 30/06-01/07/2014 izaba ihuriwemo n’impuguke ziturutse mu bihugu bine biturutse ku mugabane wa Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati, nk’uko umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 25/06/2014.
Yagize ati “Imikorere inoze, imikorere myiza no guha urubuga urubyiruko kugira ngo dushobore kugera ku iterambere rirambye, niyo nsanganyamatsiko y’iyi nama ariko nk’uko mubizi ikaba iteguwe ibanziriza kwibohora ku nshuro ya 20 tuzizihiza ku itariki 4/7/2014. Ni nayo mpamvu twifuje no guhuza umwiteguro w’iyi nama n’umwiteguro wo kwibohora ku nshuro ya 20.”

Inama ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati yabaye bwa mbere mu 2012, ibereye muri kaminuza ya Pennsylivania. Niho hemeranyijwe ko inama nk’iyi yajya iba rimwe mu myaka ibiri.
U Rwanda rwatoranyijwe kuyakira ku nshuro ya kabiri ibaye kubera ko rufatwa ku rwego mpuzamahanga nk’icyitegererezo mu miyoborere myiza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.
U Rwanda rwizeye ko muri iyi nama izitabirwa n’impuguke zigera kuri 70 ziturutse mu bihugu 30 byo hirya no hino ku isi, ruzabasha kwerekana neza ibyo rwagezeho abantu bakabyibonera n’amaso ndetse narwo rukigira ku bunararibonye bw’abandi.

Mbere y’uko iyi nama izabaho hateganyijwe ibiganiro bitandukanye hirya no hino mu makaminuza yo mu Rwanda, ibiganiro bizibanda ku ruhare rw’insanganyamatsiko y’iyi nama.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ikigaragara u Rwanda rwakira neza kuko ruragendwa kandi abantu bose b’inzego zitandukanye bishimira uko bakiriwe ibi rero ntabandi njye mbona tubikesha usibye ubuyobozi bwiza ndetse n’imiyoborere inoze arinayo mpamvu bose baza gukorera inama inaha bafite byinshi bazatwigiraho.
bahisemo igihugu kiza kimaze kumenya demokrasi ugereranyije nindi bihugu byinshi bya africa , umuturage aratanga igitekerezo cye kikumvikano yagira ikibazo kitakemurirwa igihe akakigeza kuri president ibintu bigasubira muburyo, nibaze abanyobozi bacu babavungurire ku ibanga bakoresheje kugirango babashe kunga abanyarwanda
rwanda, komeza ubere amahanga yose itara maze ajye aza kukurahuraho ubwenge kuko hari icyo ubarusha