U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku kubaka amahoro

Muri iki cyumweru abayobozi b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 10 bategerejwe i Kigali mu nama y’umuryango w’abibumye iziga ku bijyanye n’ubuzima bw’ibihugu nyuma y’ amakimbirane ndetse no kubaka amahoro. Iyi nama iteganyijwe kuva tariki 08 kugeza tariki 09 Ugushyingo 2011 muri hoteli serena i Kigali.

Madame Louise Mushikiwabo minisitiri w’ububanyi n’amahanga yatangaje ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda bitewe n’uko arrwo kuri ubu ruyoboye komisiyo y’umuryango w’ abibumbye ishinzwe kubaka amahoro (PBC). Yagize ati: “iyi nama igamije kurebera ku Rwanda uburyo rwitwaye mu bihe bikomeye rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yo mu 1994”.

Kugeza ubu perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudani y’amajyepfo; na minisitiri w’ intebe wa Cote d’ Ivoire, Guillaume Soro nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze avuga ko u Rwanda rwiteguye gusobanurira amahanga uko rwabashije kubaka amahoro ndetse n’iterambere birambye ndetse n’uko u Rwanda rwagiye ruhangana n’ ingorane muri iyi myaka 17 ishize. Yagize ati: “tugamije gutanga umusanzu uhamye mu kubaka amahoro ku isi”.

Iyi nama yateguwe na guverina y’u Rwanda ifatanyije na banki nyafrika itsura amajyambere (BAD) ndetse n’umuryango w’abibumye. Mu bihugu biteganyijwe kuzahagararirwa harimo Côte d’Ivoire, Haiti, Sudani y’amajyepfo na Timor.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka