U Rwanda ruza ku isonga mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro mu karere
U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere (RECSA) ni urwa mbere mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro kuko rumaze gusenya intwaro zipima toni 53.357 kuva muri Nzeri 1994 kugera mu Ugushyingo 2011.
Nk’uko bitangazwa na Ministeri ishinzwe umutekano ngo nyinshi mu ntwaro zasenywe harimo izitagikoreshwa zarangiranye n’igihe hamwe n’izagiye zakwa abaturage bari bafite mu gihe cya Jenoside. Izo zari zibitse mu baturage zashubijwe ubuyobozi ngo zarasenywa kugira ngo abaturage bashobore kubaho mu mutekano.
Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu ivuga ko imaze kurenga intambwe yo kuzitwika ahubwo hari imashini izisya kuburyo zidashobora kongera gukoresha. Iyi minisitere kandi ivuga ko izakomeza igikorwa cyo gusenya intwaro nto zidakoreshwa cyane cyane izarengeje igihe.
Ibikorwa byo gukura intwaro mu baturage mu Rwanda byibanze mu duce twabayeo intambara nk’intara y’amajyaruguru cyane mu gihe cy’abacengezi, igikorwa u Rwanda rushimirwa na RECSA kuba ruza ku isonga mu gusenya intwaro no gukumira icuruzwa ry’intwaro nto mu karere.
Nubwo uyu muryango ukora mu bihugu bigera kuri 14 ngo ibi bihugu ntibikora intwaro nto ahubwo inyinshi zikorwa n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Asia n’Amerika zikoreherezwa mu bihugu by’Afurika gukoreshwa mu kumena amaraso.
Ibihugu byo mu muryango wa RECSA bibarizwamo ikwirakwizwa ry’intwaro nto kurusha ibindi akaba ari Somalia, Sudani y’amajyepfo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’ibihugu byo mu ihembe ry’Afurika.
U Rwanda rwari ruyoboye uyu muryango biteganyijwe ko ruwusimburwaho n’igihugu cya Tanzania mu kwezi kwa cumi naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa RECSA, Dr Francis K.Sang, akaza gusimburwa n’Umunyarwanda kuko acyuye igihe cye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba urwanda rwarafashe iyambere mukurwanya izintwaro nibimwe by’ingenzi mugukumira urugomo,ubwambuzi n’ubicanyi
guca izi ntwaro burundu nibyo bizatugeza ku mahoro arambye,ariko imbogamizi ziracyari zose kubera ko muri DRC zigihari ku bwinshi,aho zigura amafaranga make cyane
ni ikimenyimenyi ni uko amahoro arangwa mu rwanda ntahandi wayasanga,kuberako hatarangwa izi mbunda.
Imihigo ku Rwanda ni utuntu twacu , tuzabahiga kugeza aho bazamenyera ko u Rda atari rwarundi..
Igihugu kiratekanye ntawabishidikanyaho na buhoro, aho ahandi mu bihugu duturanye usanga mu isaaha umuntu ashobora guba apfuye kandi arashwe na mugenzi we n’imbunda bitanazwi ko yarayitunze.dukomereze aho.
Ibi bigaragaza ikimenyetso cy’umutekano uhamye ku banyagihugu..bravo Rda..
Intwaro ntoya nizo zihitana abantu benshi ku isi na afrika by’umwihariko,nizo kuri iki gihe zituma nta mutekano urambye ibihugu byinshi by’afrika bifite,kuko zigurwa make cyane bigatuma abaturage bazitunga,kuba urwanda rwarahagurukiye kuzica byagakwiye kubera ibindi bihugu urugero kuko binagaragarira mu musaruro w’amahoro dufite.
Umutekano urwanda ruharanira kugeraho ni inkingi izatuma tugera ku iterambere rirambye,kuko baravuga ngo nta mishinga mu bishirira.