U Rwanda ruyoboye ibihugu 10 bya Afurika bifite igipimo cyizewe cy’umutekano

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde ruyoboye ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika, bifite igipimo cyizewe cy’umutekano kurusha ibindi, ndetse umutekano wabyo ukaba unizewe n’abatuye mu bice bitandukanye by’Isi.

Abantu bakora siporo muri Kigali nijoro nta nkomyi
Abantu bakora siporo muri Kigali nijoro nta nkomyi

Ibihugu byinshi byo muri Afurika byashyize imbaraga mu guhashya ibihungabanya umutekano, no kuwuteza imbere, binyuze mu kurwanya ibyaha, ibintu bitazamura gusa imibereho y’abaturage, ahubwo binarushaho gutuma ibyo bihugu bikurura ba mukerarugendo, abashoramari hamwe n’inzobere mpuzamahanga.

Urutonde rwa 2024 rwasohotse muri Business Insider Africa, tariki 02 Gashyantare 2024, rwerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 byizewe umutekano wabyo muri Afurika.

Kuri urwo rutonde, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere rufite ibipimo by’umutekano bingana na 73.22, rugakurikirwa na Ghana ifite 56.1, ku mwanya wa gatatu hari Tunisia n’ibipimo ku mutekano bingana 55.6, hagakurikiraho Sudan ifite 54.6 nubwo ubu irimo intambara, Zambia igakurikira na 53.6, Igihugu cya Morocco nicyo gikurikira na 53.3, hagahita hajyaho Misiri ifite 52.7, igakurikirwa na Mauritius ifite 52.2, hakaza Ethiopia ifite 49.2 mu gihe Botswana ifite 47.8.

Ni mu cyegeranyo ku byaha gikorwa buri mwaka na Numbeo, aho kigaragaza ko imibare n’ubushakashatsi bwimbitse ku Isi, byerekana ko ibihugu nk’u Rwanda na Ghana biri mu bifite ibipimo by’ibyaha biri hasi cyane, ndetse n’umutekano wizewe ku Isi.

Icyegeranyo cy’ibyaha cya Numbeo, gishingira ku bisubizo by’ubushakashatsi ku myumvire rusange y’urwego rw’ibyaha, aho ibisubizo by’ubushakashatsi byatanzwe n’abaturage n’abashyitsi ku bijyanye n’umutekano wabo, mu gihe bagenda ku manywa na nijoro, ubushakashatsi ku mpungenge zerekeye gusahurwa, ubujura, ubujura bw’imodoka, kugabwaho ibitero n’abantu batazi, gutoterezwa ahantu hahurira abantu benshi n’ivangura rishingiye ku bintu birimo uruhu, ubwoko, igitsina, cyangwa idini.

Abanyamahanga bishimira kuba cyangwa gusura u Rwanda
Abanyamahanga bishimira kuba cyangwa gusura u Rwanda

Hanarebwe ibyaha bifitanye isano n’umutungo nk’ubujura, kwangiza n’ibindi birimo urugomo nko gukubita, kwica, ibyaha bishingiye ku gitsina n’ibindi.

Imibare y’icyegeranyo gitangwa na Numbeo, ishingiye ku makuru yatanzwe hagendewe ku myumvire y’ababazwa ndetse n’abakoresha, ikaba ishobora gutandukana cyane n’imibare isanzwe ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ABAZUNGU NTIWAMENYA IBYABO IBY BY’IMITEKANO NTIBABIJAMO I GOMA NIHO USANGA BENSHI GUSUMBA NO MU RWANDA

karaha yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Nibyo koko,u Rwanda rufite umutekano usesuye kurusha ibindi bihugu byo muli Africa,ndetse n’ibindi byinshi by’i Burayi na Amerika.Ariko tujye twibuka ko umutekano nyakuli uzabaho igihe isi yose izaba itegekwa na Yesu nkuko bible ivuga.Icyo gihe,ibibazo byose bizavaho,harimo indwara,urupfu,ubukene,ubushomeli,akarengane,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abatuye isi "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",buzaza bukaba aribwo buyobora isi guhera ku munsi w’imperuka.

mpabuka yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

nkibi bipimo bidafite ukuri mubitangariza iki? u Rwanda byo ni byo rwose turanabishima, ark Sudan, Marocco yirirwa yica impunzi Zambia yirirwa itwikira abimukira.. wapi kabisa

karimu yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka