U Rwanda rutakaza miliyoni 420 z’amadolari buri mwaka kubera gufata abakiliya nabi

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza arahamagarira abayobozi mu nzego zose gufata neza ababagana kuko kubarangarana ari ugukwihombya. Mu Rwanda habarurwa igihombo cya miliyoni 420 z’amadolari ku mwaka aterwa no kudafata abakiliya neza.

Mu nama yahuje abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza n’abayobozi banyuranye mu karere ka Rwamagana, tariki 26/04/2012, Ruburika Anthony ushinzwe imiyoborere myiza muri icyo kigo yabwiye abayobozi b’i Rwamagana ko bakwiye gukora iyo bwabaga bakumvisha abo bayobora n’abo bakorana mu nzego zose ko gutera imbere bidasigana no kwakira abakiliya neza kuko aribo soko n’umuyoboro w’amafaranga n’ubukungu byinjira aho umuntu akora hose.

Ruburika ati “Imibare igaragaza ko u Rwanda ruhomba miliyoni zisaga 420 z’amadolari buri mwaka bitewe gusa n’uko abantu birengagije kwakira neza abakabishyuye ako kayabo k’amadolari.”

Uyu muyobozi avuga ko kutakira umuntu ukugana ari kimwe mu biteza igihombo kinini inzego zose mu Rwanda, ndetse kuri we bikaba n’ikimenyetso cy’ubujiji kuko asanga nta kindi gisobanuro cyatangwa n’umuntu utakira abamugana kandi azi neza ko bari bumwishyure amafaranga.

Rubulika ati “Iyo umuntu aje aho ucururiza, ugatinda kumwakira iminota 5, ahita yigendera kandi iyo agiye asubiranayo amafaranga yari gusiga yishyuye aho ukorera. Byakabaye bitera buri wese akababaro ko kuba abuze ayo mafaranga.”

Iyi nama yahuje abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta mu karere ka Rwamagana. Bagaragarijwe ireme ry’ibanze imiyoborere myiza ikwiye kugenderaho, ireme ryo guteza igihugu n’abagituye imbere, ndetse basesengura n’uko iyo mikorere yakwimakazwa mu karere ka Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka