U Rwanda ruroroshya imigenderanire na Congo hakoreshejwe ikoranabuhanga
Intumwa za rubanda 10 zo mu gihugu cya Uganda, tariki 03/04/2013, zasuye umupaka muto wa Rubavu zerekwa uburyo u Rwanda ruri gutegura ibikorwa by’imigenderanire n’igihugu cya Congo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abaturiye umupaka wa Congo ntibazongera gukoresha udupapuro bambukiraho (jetons) ahubwo bazahabwa ikarita y’ikoranabuhanga.
Izi ntumwa za Uganda zatangarijwe ko iri koranabuhanga nta handi rikoreshwa uretse ku kibuga cy’indege i Kanombe ndetse u Rwanda ni urwa mbere ku mugabane w’Afurika mu kurikoresha ku mipaka y’ibihugu.
Umupaka muto wasuwe niwo mupaka mu Rwanda ukoreshwa cyane kuko ku munsi ucibwaho n’abantu barenga ibihumbi 25.
Abaturage bo mu mirenge irindwi yo mu karere ka Rubavu yegereye Congo bazahabwa amakarita bazajya bashyira mu byuma byo ku mupaka bikabaha uburenganzira bwo kwambuka.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu rwatangiye kubarura abaturage bazahabwa aya makarita, kandi n’abaturage ba Congo bakunda kuza mu Rwanda begereye umupaka bazashaka gukoresha iri koranabuhanga bazahabwa amakarita ku buntu.
Mu gihe kitarenze umunota umwe ibi byuma bishobora kwemerera abantu batanu kwinjira mu Rwanda naho abandi batanu bagasohoka mu Rwanda nta muntu ubanje kubahagarika, kuko ikarita ibona uwo uriwe ikaguha uburenganzira bwo kugenda ndetse ikaguha n’agapapuro kabyemeza.
Abadepite ba Uganda bari baherekejwe n’itsinda ry’abadepite bo mu Rwanda bashinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano bashimishijwe n’uburyo n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi (Rwanda na Congo) babanye.

Hon Milton Muwuma uyobotse itsinda ry’abadepite ba Uganda yashimiye u Rwanda gukoresha agashya mu korohereza abanjira n’abasohoka.
Izi ntumwa z’abadepite ba Uganda bari mu Rwanda kuva tariki 01/04/2013 zisura ibikorwa by’umutekano no guteza imbere imibanire myiza n’ibindi bihugu.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, umupaka muto wa Rubavu, basuye ingando ya Mutobo, ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, biteganyijwe ko bazasura Minisiteri y’ingabo, Minisiteri y’umutekano na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ikoranabuhanga urwanda turakataje,ryihutisha iterambere muri byose.
iri koranabuhanga rizoroshya ingendo z’abaturage bava cg bajya mu bihugu byombi,ubu ikibazo cy’umurongo kirakemutse,ni iki ikoranabuhanga rero rimariye abaribyaza umusaruro.
tugomba kuba isomo ribabera icyitegererezo ko ibihugu byacu bitandukanye kandi bibarusha ubumenyi nubushobozi rwanda oyeeeeee