U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga ku mbonezamikurire y’abana bato

I Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura Inama Mpuzamahanga ku Mbonezamikurire y’abana bato izabera i Kigali ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2019.

 Umutoni Nadine(hagati), Dr. Anita Asiimwe (ibumoso) n'umuyobozi ushinzwe gahunda y'imbonezamikurire muri UNICEF Rwanda baganiriye n'abanyamakuru ku mbonezamikurire y'abana bato
Umutoni Nadine(hagati), Dr. Anita Asiimwe (ibumoso) n’umuyobozi ushinzwe gahunda y’imbonezamikurire muri UNICEF Rwanda baganiriye n’abanyamakuru ku mbonezamikurire y’abana bato

Ibibazo abana bahura na byo kubera imirire mibi, imbogamizi ndetse n’ingaruka ziterwa n’icyo kibazo ni byo byibanzweho muri icyo kiganiro. Icyo kiganio kandi cyagarutse no ku bibazo byagaragaye mu bushakashatsi ku igwingira ry’abana bwakozwe mu mwaka 2015. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abana bangana na 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo byo kugwingira.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anita Asiimwe, yavuze ko ikibazo cy’abana bafite imirire mibi kigenda kigabanuka.

Ati “Ubushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka itanu. Ntabwo harongera gukorwa ubundi ariko nubwo igihe kitaragera tugenda tubona igabanuka ry’uwo mubare.”

Yakomoje no ku kibazo cy’ifu igenewe abana izwi ku izina rya shisha kibondo ariko ababyeyi bakayigurisha. Dr. Anita Asiimwe yasobanuye ko icyo kibazo cyo kugurisha amata na cyo cyagabanyije ubukana kubera ubukangurambaga bwakozwe, ababyeyi bagashishikarizwa kubicikaho kuko baba bangiza ahazaza h’abana babo.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru bamenyeshejwe ko Minisiteri y’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ibinyujije muri Porogaramu y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) n’abafatanyabikorwa bayo , bateguye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku mbonezamikurire y’abana bato izabera i Kigali ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2019.

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwita ku myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana,ni inkingi y’ubushobozi azagira namara gukura.”

Umwihariko w’iyi nama ni uko izaba ari mpuzamahanga ikaba yaratumiwemo abantu babarirwa muri 350 barimo abo mu Rwanda. Abatumirwa bo mu Rwanda bazaturuka mu nzego nkuru za Leta, inzengo z’ibanze, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, abaturutse muri za kaminuza, abanyamadini n’amatorero, ndetse n’itangazamakuru.

Abazitabira inama baturuka mu mahanga harimo abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), u Butaliyani, Malawi, Uganda, Zambiya, u Bwongereza, Nigeria, Senegal, Seychelles, Tanzania ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama izajya itegurwa buri myaka ibiri. U Rwanda ruyitezeho umusaruro uzatuma rurushaho kwihutisha ibikorwa na serivisi zose zigamije imibereho n’imikurire myiza y’abana bato. Iyi nama kandi yitezweho guhuza abafatanyabikorwa n’izindi nzengo zaba izo mu Rwanda no mu mahanga kugira ngo basangire ubunararibonye kandi bafatire hamwe ingamba zo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato.

Mu Rwanda, gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ihera igihe umwana asamiwe mu nda ya nyina kugera agejeje imyaka itandatu y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka