U Rwanda rurigira ku Buyapani uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi mu mijyi

Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe.

Perezida Kagame yashimye umubano w'ibihugu byombi ugamije iterambere
Perezida Kagame yashimye umubano w’ibihugu byombi ugamije iterambere

Muri ibyo biganiro byabereye i Tokyo, Perezida Kagame yashimiye Minisitiri Shinzo Abe ku bw’ubutumire n’uburyo yakiriwe, yongeraho ko yishimiye kugaruka mu Buyapani.
Perezida Kagame yagize ati "Dushimishijwe no kuba hano, mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Buyapani."

Perezida Kagame yagarutse kuri bimwe mu bikorwa u Buyapani bugiramo uruhare mu Rwanda, birimo ibyerekeranye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimiye u Buyapani kubera uruhare bugira mu guteza imbere ubwikorezi mu mujyi wa Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Ati " Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwiyongera, ari na ko babaho mu buryo buteye imbere, turaharanira kwigira ku Buyapani nk’intangarugero mu guteza imbere imijyi n’ubwikorezi muri iyo mijyi."

Usibye uruhare rw’u Buyapani mu iterambere ry’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye n’u Buyapani ku bw’uruhare icyo gihugu kigira mu iterambere rya Afurika, haba mu by’ubukungu no mu byerekeranye no kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.

Perezida Kagame yibukije ko mu myaka ibiri ishize umugabane wa Afurika wakoze amavugurura y’inzego agamije iterambere ry’umugabane wose, ahamagarira amahanga harimo n’u Buyapani gufatanya na Afurika muri urwo rugamba rw’iterambere.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ni rwo rwa mbere akoreye hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Drone ko zihenze twazigura gute?ko zikenewe muri surveying.

TUGIZE THARCISSE yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka