U Rwanda rurifuza isubirwamo ry’uburyo imiyoborere muri Afurika igenzurwa

Urwego rushinzwe Imiyoborere (RGB) ruravuga ko uburyo bukoreshwa mu kugenzura imiyoborere muri Afurika bikwiye kuvugururwa bikajyana n’igihe isi igezemo.

 I Kigali hateraniye inama ihuje inzego z'u Rwanda hamwe n'abahagarariye ibihugu by'Afurika byiyemeje kugenzurana no kugirana inama mu bijyanye n'imiyoborere
I Kigali hateraniye inama ihuje inzego z’u Rwanda hamwe n’abahagarariye ibihugu by’Afurika byiyemeje kugenzurana no kugirana inama mu bijyanye n’imiyoborere

Urwego Nyafurika rugenzura imiyoborere (MAEP) ni rwo rufite inshingano zo kugenzura uburyo imiyoborere muri Afurika yubahirizwa, ariko ibipimo rukorsha biranengwa kuba bitajyanye n’igihe.

U Rwanda rwaherukaga kugenzurwa na MAEP mu 2004, aho raporo y’icyo gihe igaragaza bimwe mu birango by’igihugu n’inzego bitakiriho.

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka yagaragaje izo mbogamizi, mu nama y’abahagarariye ibihugu bigize MAEP.

Yagize ati "Icyifuzwa muri iyi nama ndetse n’inyungu tubifitemo ni uko haboneka uburyo bwo kugenzurana bufite ireme. Habeho gufotora no gusangiza abandi ibyiza ariko n’ahagaragaye intege nke hashakirwe ibisubizo."

Umuboyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase hagati y'Abayobora MAEP, yifuje isubirwamo ry'uburyo imiyoborere y'ibihugu by'Afurika yajya igenzurwa
Umuboyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase hagati y’Abayobora MAEP, yifuje isubirwamo ry’uburyo imiyoborere y’ibihugu by’Afurika yajya igenzurwa

Iyi nama iteraniye i Kigali, igamije kwiga ku buryo bunoze bwo kugenzurana no gukosorana kw’ibihugu by’Afurika.

Yasobanuye ko kimwe mu bibazo MAEP ifite ari uko igendera ku bipimo byinshi cyane mu kugenzura imiyoborere y’ibihugu. Yemeza ko ibyo bigira ingaruka z’uko hagenzurwa ibihugu bike kandi ibikeneye kugenzurwa ari byinshi.

Perezida w’Urwego ngishwanama rwa MAEP, Brigitte Mabandla nawe ntahakana ko ibipimo bakoresha bishaje, akemeza ko bituma ibibazo bigaragara mu miyoborere muri Afurika bidakemuka.

Ati "Iri genzura ni ngombwa kuko rifasha abaturage b’ibihugu kwicarana bakaganira ku bibazo bihari bireba imibanire, imibereho, ubukungu n’ibindi."

MAEP ivuga ko irimo gukora igenzura rya kabiri ku miyoborere y’u Rwanda. Kugeza ubu ibihugu by’Afurika byemeye kugenzurwa no gusangira ubunararibonye mu miyoborere biragera kuri 37.

Umuyobozi Mukuru wa MAEP, Prof Edward Maloka amara impungenge ko urwego ayobora rudashinzwe guhana ibihugu, ahubwo ko raporo bakora zifasha abakuru b’ibihugu gukosorana nk’inshuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva isi yabaho,abantu bananiwe KWIYOBORA neza.Bagerageje ubutegetsi bunyuranye,harimo:Ubwami,Democracy,Socialism,Communism...Ariko byose byaranze.Muli 1945,bashyizeho United Nations kugirango barebe ko yazana AMAHORO ku isi.Nabyo biranga.Bashyiraho za WFP,WHO ngo barebe ko bakuraho INZARA n’INDWARA.Nabyo biranga.Aho kuzana AMAHORO ku isi,abantu bakoze Atomic Bombs.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite atomic bombs (nuclear warheads) zirenga 17000,zatwika isi yose mu kanya gato.Bihuye n’ibyo Bible ivuga muli Yeremiya 10:23,yuko abantu badashobora kwiyobora neza (Man can’t direct his steps).Bakeneye Ubwami bw’imana.Niko bizagenda.
Nkuko Bible ivuga muli Daniel 2:44,ku Munsi w’Imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose.YESU ahabwe gutegeka isi yose nkuko Bible ivuga muli Ibyahishuwe 11:15.Ayihindure Paradizo.Ku Munsi w’Imperuka,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibintu birimo kubera ku isi,byerekana ko Imperuka iri hafi cyane.

Gasana yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka