U Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka za COVID-19 - Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda ruri mu ntambara yo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hibandwa ku kureba uko imirimo y’ingenzi ikomeza kugenda ikomorerwa ngo Abanyarwanda babashe kugira imibereho myiza.

Perezida Kagame mu kiganiro kuri RBA, yaganiraga n'abanyamakuru Barore Cleophas na Fiona Mbabazi
Perezida Kagame mu kiganiro kuri RBA, yaganiraga n’abanyamakuru Barore Cleophas na Fiona Mbabazi

Umukuru w’igihugu yabitagarije ku bitangazamakuru bya RBA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 06 Nzeri 2020, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zagarutse kuri COVID-19 mu Rwanda, n’ingaruka zayo ku buzima n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubukungu bw’igihugu buzahungabana kubera icyorezo cya COVID-19, nk’uko n’ahandi ku isi bimeze, ariko butazajya munsi cyane kuko nibura buzagabanukaho nka 2% ugereranyije n’umwaka ushize aho bwari buhagaze ku 9,4%.

Perezida Kagame avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 ubukungu buzagabanukaho hafi 3%, igihugu kikazasubira hagati ya 6%, na 7% by’umuvuduko w’ubukungu, ariko bidahangayikishije cyane kuko igihugu kiri kureba ibishoboka ngo gitsinde intambara y’ingaruka mbi za COVID-19.

Imirimo itarakomorerwa na yo itekerezwaho

Umukuru w’igihugu avuga ko kuba hari imirimo imwe n’imwe itarakomorerwa atari uko igihugu kidatekereza akamaro iyo mirimo ifitiye abayikora, ahubwo habaho kugira ibyirengagizwa kugira ngo n’icyorezo kitavanga ibintu biturutse ku kuba hatafashwe ingamba zikomeye.

Aguga ko igihugu kidafite ubushobozi buhagije ngo kirekure imirimo yose ikorwe kandi haniridwa icyorezo cya COVID-19, ariko bitavuze ko inzego z’ubuyobozi zibanze ku gice kimwe zikirengagiza ikindi, ahubwo byatewe n’uburyo bwo gushishoza ngo imirimo yemerewe gukorwa ikorwe neza.

Agira ati “Ntabwo ubuyobozi butekerereza igice kimwe ahubwo butekerereza Abanyarwanda bose, hari amikoro dufite yaba aturutse hanze n’aturuka ku yacu dusanganywe, turareba uko ayo mikoro yakoreshwa ngo abaturage basubire mu buzima busanzwe, imirimo ikorwe nk’uko bisanzwe”.

Ati “Hari aho twashakishije uburyo bwo gutuma abantu bamwe basubira mu kazi nko ku bakora mu nganda ngo ibikenewe bikomeze gukorwa, dushyiraho uburyo bwo gupima abantu, dushyiraho uburyo bwo kugabanya abantu mu kazi, tukajyanisha dukurikije uko ikibazo giteye ngo Abanyarwanda badahungabanywa n’iki cyorezo, nibibe hagati yo kwicwa n’icyorezo no kwicwa n’inzara”.

Hari ibigaragaza ko u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo COVID-19 idahitana ubuzima bwa benshi

Perezida Kagame avuga ko kuba abasaga 4000 baranduye COVID-19 abagera kuri 51% bakaba barakize bagasubira mu buzima busanzwe mu gihe abandi bakivurwa, bigaragaza imbaraga inzego zose zashyizemo ngo zihashye icyo cyorezo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nyuma ya gahunda ya guma mu rugo imirimo igenda ikorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 byose bikaba biruta ubusa, ariko ko mu bihe nk’ibi bikomeye buri wese adashimishwa n’uko byakozwe ariko nanone ntawakwemera ko icyorezo giheza hasi abaturage, bityo ko inzego zose z’imirimo ziri gutekerezwaho.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo ubukana bw’icyorezo bugabanuke kandi Abanyarwanda n’inzego z’ubuyobozi bashyizemo imbaraga n’abaturage bagashyiraho akabo ku buryo icyorezo cyacitse intege, agereranyije n’uko yabikekaga.

Agira ati “Twabonye umwanya mu ba mbere muri Afurika no ku isi mu guhangana na COVID-19, ibyo byavuye ku mbaraga z’Abanyarwanda ntabwo ari ibintu byikoze. Ubukungu n’imibereho y’abantu muri rusange byose byarahungabanye ariko n’abantu bakomeza kubaho mu buzima bwabo uko bishoboka”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko muri rusange u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana na COVID-19 mu mezi atanu ashize, ugereranyije n’ibindi bihugu, n’ubwo ingaruka zacyo zitabuze kugera ku Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka