U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bigiye gukorerwamo inkingo za Covid-19

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na Nigeria.

Ubwo yari mu nama yakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Ngozi yagize ati “Tumaze kubona ko kutagira ubushobozi bwo gukora inkingo hirya no hino, bitajyana no kuzibona ku rwego ziba zikeneweho cyane cyane mu gihe cy’icyorezo. Hakenewe inganda zikora inkingo mu Karere ndetse n’uburyo bukwiye bwo kuzikwirakwiza, kugira ngo bibe bitanga n’icyizere cyo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byabaho mu gihe kizaza”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agaruka kuri icyo cy’inganda zikora inkingo za Covid-19 muri Afurika, yavuze ko uwo mugabana ugomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose mu gukora inkingo, aho gutegereza iziturutse aho handi bazikorera.

Yavuze ko ubu Afurika irimo kugerageza gutangira kuzikora, gushaka abafatanyabikorwa bo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo, ko hari abafatanyabikorwa nk’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Buranyi n’Ikigo mpuzamahanga mu by’imari bahari, ariko ngo hari n’abandi bafatanyabikorwa bashaka kuza gufatanya n’umugabane wa Afurika muri ibyo.

Mu gihe bizaba bikorwa, Perezida Paul Kagame ngo asanga Afurika izajya ibona inkingo ikeneye ku gihe, cyangwa se ikazibonera rimwe n’indi mu migabane yo ku isi. Yavuze ko ku Mugabane wa Afurika hari ahantu hatatu hazakorerwa izo nkingo za Covid-19, Harimo Afurika y’Epfo Senegal n’u Rwanda, kandi ibyo bihugu byatangiye kwitegura.

U Rwanda by’umwihariko muri urwo rwego, nk’uko Perezida Kagame yabivuze, ngo rwatangiye gukorana n’inganda zifite ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, nko mu buhinzi no bindi byorezo, ubu ngo u Rwanda rwamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga.

U Rwanda ubu ngo rurimo kuganira n’abazatanga ubufasha bw’amafaranga ndetse ngo mu mezi makeya abantu bashobora kumva indi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niyompamvu mwatangiye gutaka nkabari gukina chess sh

nzabandora yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka