U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu miyoborere myiza- Ibipimo bya Mo Ibrahim
Mu bipimo ku miyoborere myiza by’ikigega Mo Ibrahim byashyizwe ahagaraga tariki 15/10/2012, u Rwanda ruza mu bihugu birindwi ku mugabane w’Afurika byateye intambwe igaragara mu miyoborere myiza kuva mu mwaka w’i 2000.
Uretse u Rwanda, ibyo bihugu ni Angola, Sierra Leone, Congo, Congo-Kinshasa, Liberia na Zambia.
Iryo suzuma rya gatandatu ku bipimo ku miyoborere myiza byibanda ku nkingi enye ari zo umutekano, igihugu kigendera ku mategeko, uruhare rw’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’iterambere ry’abaturage.
Ibyo bipimo ku miyoborere myiza by’ikigega Mo Ibrahim bigaragaza kandi ko igihugu cya Madagascar cyasubiye inyuma cyane mu gihe ibihugu nka Misiri, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo nta mpinduka zigaragara mu miyoborere kuva mu mwaka w’i 2006.
Ngo muri rusange, imiyoborere yateye imbere kuva mu mwaka w’i 2000, ariko umutekano, uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko bikaba byarasubiye inyuma.
Muri uyu mwaka wa 2012, nta muntu wegukanye igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ahabwa uwabaye umukuru w’igihugu mu myaka 10 n’ibihumbi 200 bitangwa buri mwaka kugeza yitabye Imana kuko cyabuze wujuje ibisabwa.
Atangaza imyanzuro y’itsinda rihitamo, Mo Ibrahim washinze kandi akanitirwa icyo kigega yagize ati: “Uko uburiri ubusashe niko uburyamaho. Niba twaravuze ko tugiye gutanga igihembo ku buyobozi budasanzwe, tugomba kubitsimbararaho.
Ntitugomba kwivuruza.”
Mu mwaka wa 2009 na 2010, itsinda rihitamo uwegukana icyo gihembo kinini ku isi nabwo ryabuze umukandida ubyujuje.
Icyo gihembo giheruka kwegukana na Pedro Verona Pires wayoboye Cap Vert. Abandi bagihawe ni Joaquim Chissano wabaye Perezida wa Mozambique ndetse na Festus Moggae wayoboye igihugu cya Bostwana.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|