U Rwanda ruri gushaka uburyo rwakongerera ubushobozi abacungagereza

U Rwanda ruri guhangana n’imbogamizi zo kutagira abacungagereza bafite ubunyamwuga n’ubwo ruri mu bihugu by’ibanze byizewe mu kugira gahunda ihamye yo kurinda umutekano ku isi ndetse rukaba rufite n’intumwa hirya no hino.

Kuri uyu wa Mbere tariki 25/11/2013, u Rwanda rwakiriye inama ya mbere mpuzamahanga ku bucungagereza bw’ubunyamwuga. Inama rwakiriye nyuma y’imyaka ibiri rumaze ruhagarariye Akanama k’abacungagereza ku isi boherezwa mu butumwa bw’amahoro (TROIKA).

Iyi nama ni umwanya mwiza wo gufasha u Rwanda mu kongera abakora umwuga w’ubucungagereza, mu gukora akazi k’ubunyamwuga mu gihugu no ku isi, nk’uko byatangajwe na Paul Rwarakabije, uhagarariye Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS).

Rwarakabije atangaza ko u Rwanda ruri mu nzira yo guca ubumenyi bucye mu bacungagereza.
Rwarakabije atangaza ko u Rwanda ruri mu nzira yo guca ubumenyi bucye mu bacungagereza.

Yagize ati: “Imbogamizi burya ihaba ni ukugira abacungagereza bize neza benshi kuko n’ubwo tugerageza, turacyafite intera ndende kugira ngo abantu bige ku buryo buhagije.

Kuko iyo umuntu yize ku buryo buhagije aba afite icyizere ku buryo bugaragara kandi n’ibyo akora bikagira akamaro ku buryo bugaragara ari ku gihugu ndetse no ku bindi bihugu, kuko ntago dukorera mu Rwanda gusa dukorera no mu bihugu bindi by’isi.”

Gusa abiga bagenda biyongera kandi bakoherezwa hanze aho bakura ubwo bumenyi, ndetse n’u Rwanda rukaba rufite gahunda yo gukomeza kongera umubare, nk’uko Rwarakabije yakomeje abitangaza.

Abari bitabiriye iyi nama barimo n'ibihugu bigize umuryago w'ubucungagereza ku isi.
Abari bitabiriye iyi nama barimo n’ibihugu bigize umuryago w’ubucungagereza ku isi.

Ku rundi ruhande kandi hari udushya u Rwanda rwishimira ko narwo rusigaye rwerekana ku rwego mpuzamahanga, harimo uburyo bwo kubika imyanda ikabyazwamo ibyo gutekesha ibiryo na gahunda y’ikoranabuhanga yo kugira amakuru ahamye kuri buri mugororwa.

Iyi nama y’iminsi ibiri ihuriwemo n’u Rwanda nk’igihugu kiyoboye uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitatu, Suwedi nk’igihugu giherutse kuyobora uyu muryango na Canada nk’igihugu kizakurikira u Rwanda kuri ubu buyobozi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

The govt of Rwanda need to fasten security on the fellow Rwandese crossing to DRC for business issues. because the issues of M23 are nolonger active.

james mugisha yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

uru rwego rugomba kongererwa imbaraga ndetse n’ubumenyi kugirango bubashe gukomeze gukora akazi kabyo neza kuko byagaragaraga ko buri guteshuka ku nshingano cyane cyane muri uyu mwaka, ibyo akaba rero aribyo byari bihangayikishije abantu.

birasa yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka