U Rwanda rurateganya gutunganya ‘Gaz méthane’ yo mu Kivu ikavamo ifumbire
Umunsi ku wundi Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu iragenda igaragaza byinshi yakoreshwa mu iterambere ry’u Rwanda, kuko nyuma yo gutanga amashanyarazi hari n’ibindi yakoreshwa birimo no kubyara ifumbire mvaruganda.

Mu kwezi gushize kwa Kanama, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiye i Karongi gutangiza iyubakwa ry’uruganda ruzacukura gaz méthane mu Kivu, rukayitunganya igakoreshwa mu nganda, mu gutwara imodoka no gutekesha amafunguro mu ngo z’Abanyarwanda.
Ni umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyijemo n’Ikigo Gasmeth Energy, kivuga ko mu myaka ibiri iri imbere kibaza cyatangiye gutanga gaz yo gukoresha imirimo itandukanye mu Gihugu, hakanasaguka iyoherezwa mu mahanga.
Kuri uyu wa Mbere i Kigali hateraniye Inama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanya-Canada gikora ubushakashatsi ku Iterambere (IDRC), ku bufatanye n’icy’u Rwanda gikora ubusesenguzi kuri gahunda za Leta (IPAR).
Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro isaba abafata ibyemezo kuvugurura imikorere y’ubuhinzi n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Charles Bucagu witabiriye iyo nama, avuga ko u Rwanda rufite intego yo kwishakira inyongeramusaruro zarwo nk’uburyo bwatuma rwihaza mu biribwa.
Dr Bucagu avuga ko mu Karere ka Bugesera harimo kubakwa uruganda rw’ifumbire ku bufatanye n’Abanya-Maroc, ku buryo mu gihe kitarenga amezi 10 ari imbere ruzaba rwatangiye gukora.
Dr Bucagu akomeza asobanura ko u Rwanda rukomeje gushakisha uburyo rwanatunganya gaz metane yo mu Kiyaga cya Kivu, ikaba yatanga ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa ’Urée/Urea’.
Ati "Ni inyigo igiye kuba mu ngengo y’imari y’uyu mwaka (wa 2022/2023), izaduha mu by’ukuri icyerekezo, niba twashyiraho uruganda tugatangira gukora ifumbire ya Urea muri iki gihugu duhereye kuri gaz metane yo mu Kivu."
Ubushakashatsi Ikigo IDRC-CRDI cy’Abanya-Canada cyakoreye hirya no hino muri Afurika, buvuga ko hari benshi bashonje bitewe n’imihindagurikire y’ibihe yugarije ibihingwa, kudahererekanya ubumenyi ndetse n’amasoko mpuzamahanga atoroshye kugerwaho.
IDRC itewe impungenge na Raporo ya Banki y’Isi yo muri 2020 ivuga ko abarenga 1/5 cy’abatuye Umugabane wa Afurika bashonje, kandi ko buri mwaka ibiribwa bigabanuka ku rugero rubarirwa hagati ya 5% na 20% bitewe n’imyuzure cyangwa amapfa.
Umuyobozi muri IDRC ushinzwe ibiribwa n’imihindagurikire y’ibihe, Santiago Alba-Coral agira ati "Imbogamizi z’ingenzi muri Afurika ni ebyiri, tugomba gushakira ibisubizo ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kuko turimo kubona ingaruka ku mugabane wose, hamwe n’ubusumbane bugenda bwiyongera."
Ati "Kuko tuzi ko hari aho bakoresha ikoranabuhanga nko kugaburira amatungo udusimba, kugenzura ibihingwa, kuhira imyaka, ariko mu gihe abahinzi cyane cyane abagore n’abakobwa bagize 1/2 cy’abatuye Isi bataragezwaho iryo koranabuhanga, nta gisubizo tuzabona."
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IPAR, Eugenie Kayitesi, avuga ko iki kigo gisanzwe gifatanya na IDRC mu mishinga minini y’ubushakashatsi ku mibereho y’abantu mu Rwanda, nyuma y’icyorezo Covid-19.
Kayitesi avuga ko mu gihe IRDC yagena ubundi bushobozi, IPAR yatangira no kureba ibyateza imbere uruhererekane mu buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|