U Rwanda rurashimirwa kuba intangarugero mu koroshya imigenderanire muri Afurika

U Rwanda rwashimiwe n’imiryango mpuzamahanga ku kuba hari intambwe rwateye itaraterwa n’ibihugu byinshi mu bijyanye no koroshya imigenderanire hagati y’umugabane wa Afurika, hagakurwaho visa.

U Rwanda rwashimiwe n'imiryango mpuzamahanga kuba rwaroroheje imigenderanire
U Rwanda rwashimiwe n’imiryango mpuzamahanga kuba rwaroroheje imigenderanire

Ni kimwe mubyo rwashimiwe kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024, mu nama y’iminsi ine ibanziriza iya ba Minisitiri ku rwego rw’ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), hagamijwe kwemeza inyigo yakozwe mu bihugu bigize uwo muryango, ijyanye no kureba icyo ibihugu byabanje kwemeza itegeko rijyanye no kwishyira ukizana n’urujya n’uruza rw’abantu byungutse, kugira ngo bifashe abatararyemeza kubikora.

Ni itegeko ryashyizweho mu 2001, nyuma y’imyaka itatu gusa ryahise ryemezwa n’u Rwanda kuko ryemejwe mu 2004, mu gihe hari ahandi bakibigendamo biguru ntege, bikabangamira urujya n’uruza mu bihugu bigize umuryango wa COMESA, kubera ko bitorohereza abahatuye kwishyira no kwizana, kuko badashobora kugenda no gukorera mu bihugu bashaka.

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri COMESA, Dr. Mahamed Kadah, avuga ko u Rwanda rufite ubunararibonye bwihariye kubijyanye no korosha imigenderanire
Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri COMESA, Dr. Mahamed Kadah, avuga ko u Rwanda rufite ubunararibonye bwihariye kubijyanye no korosha imigenderanire

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhuza n’imikoranire y’Ibihugu, mu gukumira abimukira mu muryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), Cisse Mariana Muhamed, avuga ko ari ingenzi cyane kugenderanira ku batuye umugabane wa Afurika.

Ati “Nka IOM dusanga iyo habayeho kugenderanira nta kiguzi ari ingenzi, ubwo ni ku bantu kugira ngo bakureho imbogamizi kugira ngo Abanyafurika bashobore kugenderanira, mujya mubona uko bapfira mu nyanja, ni ngombwa ko tworosha ingendo mu Karere kugira ngo bifashe abashyira ubuzima bwabo mu kaga mu nyanja bajya hanze gushaka ahari amahirwe y’imirimo, kandi muri Afurika hari amahirwe menshi yatuma bakora bagasigara ku mugabane bakawuteza imbere.”

Dr. Alex Kabayiza, avuga hari byinshi u Rwanda rwungukiye mu koroshya imigenderanire
Dr. Alex Kabayiza, avuga hari byinshi u Rwanda rwungukiye mu koroshya imigenderanire

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Dr. Alex Kabayiza, avuga hari byinshi u Rwanda rwungukiye mu kuba rumaze imyaka 20 rwaremeje iryo tegeko.

Ati “Ibijyanye na Visa ni ibintu byarohejwe cyane, byanongereye abantu baza mu gihugu cyacu, byaba mu buryo bw’ubukerarungendo ariko no gukorera mu Rwanda, biranafasha n’ibindi bihugu byashyize mu bikorwa iryo tegeko, natwe hari aho byaboroheye cyane.”

Arongera ati “Iyo abantu babonye ubwo buryo bwo kugenda abandi bakaza tubyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko cyane cyane abantu iyo basura Igihugu hari ukuhakorera no kuhasura, ariko bininjiriza Igihugu kubera ko iyo abantu bishyira bakizana haboneka uburyo bwo kugira ngo bahahirane bakorane.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhuza n'imikoranire y'ibihugu, mu gukumira abimukira mu muryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), Cisse Mariana Muhamed avuga ko kugenderanirana ari ingenzi ku batuye umugabane wa Afurika
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhuza n’imikoranire y’ibihugu, mu gukumira abimukira mu muryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), Cisse Mariana Muhamed avuga ko kugenderanirana ari ingenzi ku batuye umugabane wa Afurika

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri COMESA, Dr. Mahamed Kadah, avuga ko u Rwanda rufite ubunararibonye bwihariye ku bijyanye no koroshya imigenderanire.

Ati “Ni Igihugu kiyoboye ku mugabane wa Afurika mu kwemeza no korohereza imigenderanire, kandi nta ngaruka biteza ku bijyanye n’umutekano, cyangwa iterambere ry’ubukungu n’ibindi, ahubwo byakoreshejwe mu kuzamura ubukungu mu Rwanda.”

Raporo ‘Africa Visa Openness Index’ yateguwe na Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yasohotse tariki ya 12 Ukuboza 2023, yagaragaje ko u Rwanda, Gambia, Seychelles na Bénin byaje imbere ku rutonde rw’Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byorohereza abashaka icyemezo cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu kindi gihugu, kizwi nka ‘Visa.’

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika by'umwihariko muri COMESA cyorohereje Abanyafurika bifuza kuhasura kwinjira badasabye visa
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko muri COMESA cyorohereje Abanyafurika bifuza kuhasura kwinjira badasabye visa

Iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba mu 2016 rwarahaye Visa Abanyafurika 90%, naho 10% basigaye rubakira rutazibasabye hashingiwe ku bufatanye rufitanye n’ibihugu byabo.

Mu 2018, u Rwanda rwongereye ibihugu bya Afurika rwakuriyeho visa, kuko muri Werurwe 2020 rwatangaje ko rugiye gukuraho Visa ku Banyafurika bose bashaka kurubamo iminsi itarenga 30.

Ibikubiye muri iyi raporo birashimangira ubutumwa Perezida Paul Kagame yahaye abari bitabiriye inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023.

Barimo kwiga uko n'ibindi bihugu byo mu muryango wa COMESA bitaremeza itegeko ryo korosha imigenderanire byaryemeza
Barimo kwiga uko n’ibindi bihugu byo mu muryango wa COMESA bitaremeza itegeko ryo korosha imigenderanire byaryemeza

Tariki ya 2 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame yibukije ko buri Munyafurika ushaka kuza mu Rwanda ko nta visa asabwa. Icyo gihe yagize ati “Umunyafurika wese yafata indege, akaza mu Rwanda buri uko abishatse kandi ntabwo azishyura ikintu na kimwe kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu.“

Iyo raporo iragaragaza ko ibihugu 20 bihagaze neza. Ibirimo Libya, Sudan, Guinée Equatoriale na Eritrea byo bikaba biri inyuma.

COMESA igizwe n’ibihugu 21 ariko 20% gusa muri byo nibyo byakuyeho Visa ku banyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka