U Rwanda rurashimirwa ikoranabuhanga mu guha serivisi abaturage
Abakozi ba Loni bashimiye u Rwanda ko rumaze gukataza mu kwihutisha serivisi zihabwa abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Byatangajwe na Richard Kerby, umwe mu bakozi ba Loni kuri uyu wa 19 Gashyantare 2016, ubwo basuraga Umurenge wa Kimihurura n’Umurenge wa Jali, bareba uko serivisi za Leta zihabwa abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, zitangwa muri iyo mirenge.
Richard Kerby, nyuma yo kwerekwa uburyo serivisi zitandukanye abaturage basaba ku Murenge bazihabwa ku buryo bwihuse hifashishijwe urubuga rwa www.irembo.gov.rw, yanyuzwe n’umuvuduko ubuyobozi bukoresha buha serivisi abaturage bagasubira mu mirimo yabo itandukanye.
Yagize ati” Birashimishije kandi ni ishema ku Rwanda kubona abaturage bahabwa serivise ku buryo bwihuse bagasubira muri gahunda zabo zo kubateza imbere”.
Yashimiye u Rwanda ko rukomeje gukaza umurego mu gufasha abaturage guhabwa serivise ku buryo bwihuse, anashimira ubuyobozi bwa www.irembo.gov.rw, izi serivisi abaturage bakenera zinyuzwaho, bakazibona ku buryo bwihuse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura Habimana Robert, hamwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Nyiridandi Mapambano, bashimiye Minisiteri y’ Urubyiruko n’ikoranabuhanga MYICT, uruhare ihora igira mu kwegereza abaturage ikoranabuhanga, aho yahuje ikoranabuhanga na serivise zigenewe abaturage, ibinyujije ku rubuga www.irembo.gov.rw.
Aba bayobozi batangaje ko batangiye guhugura abaturage mu kwifashisha uru rubuga rwa Irembo, kuburyo, mu minsi iri mbere buri mu turage azaba abasha kwifashisha uru rubuga asaba serivisi zitandukanye atarinze atora umurongo ku murenge.
Kalema Gordon, ushinzwe guhuza serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, na we yashimangiye ko U Rwanda rumaze gutera intambwe nziza mu guha abaturage serivisi ku buryo bwihuse binyuze mu ikoranabuhanga, anatangaza ko bari gukora amanywa níjoro kugira ngo bizakwire mu mpande zose z’igihugu.
Ibi byemejwe na Turimumahoro Laurent umuturage wo mu Murenge wa Kimihurura ndetse núndi muturage wo mu Murenge wa Jali badutangarije ko ubu batakinubira kujya gusaba serivisi ku murenge kuko bazihabwa ku buryo bwihuse kubera ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|