U Rwanda rurashima ibyo Ambasaderi Kunio Hatanaka yakoze mu Rwanda
Ambasaderi Kunio Hatanaka wasoje imirimo ye yo guhagararira u Buyapani mu Rwanda, yashimiwe ibyo yabashije kugeraho mu myaka itatu amaze mu Rwanda, ubwo yasezeraga ku mugaragaro umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11/02/2013.
Mu mirimo yibanzeho muri iki gihe amaze mu Rwanda, Ambasaderi Hatanaka yagaragaye cyane mu bikorwa byo kuzamura ishoramari,
ubucuruzi mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Baine.
Yagize ati: “Mbere y’uko aza mu Rwanda yakoraga mu bintu bijyanye n’ishoramari, mu myaka itatu yamaze mu Rwanda ni nabyo yibandagaho, harimo ubucuruzi n’ishiramari. Mubyo yashyizemo ingufu ni iyubakwa ry’ikiraro cya Rusumo, yashyize ingufu kugira ngo hajyeho umupaka umwe mu karere”.
Baine yatangaje ko banamushimiye uburyo yagerageje guteza imbere gahunda yo kuhira imyaka, cyane cyane mu gice cy’Iburasirazuba, aho yigereraga mu mirima akareba aho bigeze bikorwa.

Ambasaderi Hatanaka uzava ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ibiri, yatangaje ko yishimiye cyane gukorana n’u Rwanda cyane cyane ko yemeza ko hari byinshi igihugu cye gihuriyeho n’u Rwanda, nk’isuku, gukora ibintu biri ku murongo no gukunda umurimo.
Yatangaje ko yifuza ko Perezida Kagame atazabura mu nama mpuzamahanga izabera i Yokohama izaterana mu kwezi kwa 06/2013, ikaba igamije kwiga ku iterambere rya Afurika (TICAD V).
Uzasimbura Ambasaderi Hatanaka ntaramenyekana, ariko inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize yamaze kumuha ikaze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ambasaderi hatanaka biragaragara,ko yari umukozi mwiza wakundaga umurimo.turifuza undi umeze nkawe.