U Rwanda rurashaka kohereza ibyogajuru bibiri mu isanzure

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (Rwanda Space Agency - RSA)
tariki 19 Ukwakira 2021, cyatanze icyifuzo mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iterambere ry’itumanaho (ITU), cyo kohereza mu isanzure ibyogajuru bibiri byitwa CINNAMON-217 na CINNAMON-937.

Umuyobozi mukuru wa RSA, Francis Ngabo, yavuze ko ubu busabe bujyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwagurira ibikorwa by’iterambere mu isanzure.

U rwego rw’ibijyanye n’isanzure kugeza ubu rufite agaciro ka miliyali zirenga 400 z’Amadolari ya Amerika, ibyerekeranye n’ibyogajuru bikaba byihariye 74% nk’igice cy’ingenzi mu bikorwa byo mu isanzure by’u Rwanda.

U Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byorohereza abashoramari haba bikorwa remezo, ikoranabuhanga, uburezi, no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibikorwa byujuje ubuziranenge kandi bikorwa uko bikwiye.

Urwego rwerekeranye n’ibyo mu isanzure ruratanga amahirwe menshi ku iterambere ry’u Rwanda, ikaba ari yo mpamvu ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure gifite gahunda yo kuruteza imbere no kurubyaza umusaruro mu myaka iri imbere.

Mu gihe iterambere ry’urwego rw’ibijyanye n’isanzure mu Rwanda rukiri mu ntangiriro, gutanga ubu busabe muri ITU birerekana intambwe ishimishije u Rwanda rukomeje gutera.

Hari icyizere ko iterambere ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA) cyifuza kugeza ku Rwanda rizagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda, abo mu Karere, n’abo ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwanda oyeee....
Iterambere oyeee...
Ubumwe oyeee...

Dadus yanditse ku itariki ya: 21-10-2021  →  Musubize

Rwanda urinziza nzagukunda kunde nabyobozi bakjrangaje imbere

Alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka