U Rwanda rurasangiza amahanga ubunararibonye mu by’igisirikare
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri gusangiza ibihugu bitandukanye byo ku isi, ubunararibonye mu bya gisirikare bijyanye no kurengera abasivile mu gihe cy’intambara.

Ibyo byatangarijwe i Nyakinama muri Musanze, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi umunani agamije kwimakaza amasezerano ya Kigali arengera abasiviri mu bihe by’intambara; tariki 09 Ugushyingo 2016.
Ayo mahugurwa ari kubera mu Kigo cy’u Rwanda cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy, yitabiriwe n’ibihugu 14 byo hirya no hino ku isi birimo n’u Rwanda.
Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’agateganyo wa RDF yavuze ko hirya no hino mu butumwa bwo kubungabunga amahoro igisirikare cy’u Rwanda kiza ku isonga mu kurengera abasivili.

Avuga ko ariko hari ahandi hamwe na hamwe ayo mahame yo kurengera abasivili atubahirizwa.
Agira ati “Ubwo bunararibonye mu kurengera abasivili mu gihe cy’intambara niwo muco u Rwanda rushaka gutangaho icyitegererezo ariko na none rukagira ibyo narwo rubungukiraho.
Kugira ngo ayo mahame agende acengera mu gisirikare no mu bandi bantu bajyanwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.”
Ambasaderi w’u Buholande mu Rwanda, Frederique Maria De Man atangaza ko yishimira kuba igihugu cye kigira uruhare mu itegurwa ry’amahugurwwa nk’ayo.
Agira ati “Hari imikoranire myiza n’ubufatanye butuma nterwa ishema no kuba igihugu cyanjye cy’u Buholande nacyo kigira uruhare mu mahugurwa nk’aya.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ayo amahugurwa yuzuzanya n’amahame ya Kigali yashyizweho umukono ku matariki ya 28 na 29 Gicurasi 2015.
Ayo mahame yashyizweho umukono n’ibihugu byitabiriye biturutse hirya no hino ku isi.
Ibihugu byitabiriye ayo mahugurwa ari kubera i Nyakinama ni Burukinafaso, Ghana, Kenya, Malawi, Senegal, Sierra Leone, Sudani y’Amajyepfo, Uganda, u Buholandi, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubaintashyikirwa kd turabyishimiracyne; turanashimira Kigali today itugererahose ikatugezaho amakuru yizewe ukotuyakeneye.