U Rwanda ruraryoshye niyo mpamvu abanyamahanga barusaba ubwenegihugu

Ubwo mu Ruhango haberaga umuhango wo kwakira Ndoricima Marcel ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuwa 09/03/2015, umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze ko u Rwanda ruryoshye kandi rwizewe na benshi, bikaba ngo biri mu byatumye abanyamahanga 112 basaba ubwenegihugu mu mwaka ushize wa 2014 kandi ngo bakaba biyongera.

Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango yavuze ko kuba bakiriye Ndoricima Marcel mu muryango Nyarwanda ari ibyishimo bikomeye, aboneraho gusaba Abanyarwanda kumenya ko bafite igihugu cyambaye ikirezi cyera.

Aha Ndoricima yarahiriraga kuzubahiriza amategeko yose y'u Rwanda./Foto: Eric Muvara
Aha Ndoricima yarahiriraga kuzubahiriza amategeko yose y’u Rwanda./Foto: Eric Muvara

Bwana Mbabazi yagize ati “Birashimishije kuba abanyamahanga bifuza kuba Abanyarwanda. Ni ibigaragza ko igihugu cyacu kigeze aharyoshye, abanyamahanga bifuza. Natwe Abanyarwanda nitumenye turi mu gihugu cyiza cyambaye ikirezi cyera. Tucyishimire kandi dukore ibishoboka byose mu kukigira cyiza.”

Uyu Ndoricima Marcel wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yatangaje ko anezerewe cyane akaba agiye gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda nk’igihugu yumva ko ari icye.

Aha Ndiricima arashyikirizwa n'umuyobozi w'akarere ka Ruhango icyemezo cy'uko yabaye Umunyarwanda./Foto: Eric Muvara
Aha Ndiricima arashyikirizwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango icyemezo cy’uko yabaye Umunyarwanda./Foto: Eric Muvara

Marcel avuga ko kuba abaye Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bwose kuri gahunda z’igihugu, ngo akaba agiye kugikorera atitangiriye itama, akazibanda cyane cyane ku kwigisha urubyiruko imyuga kuko afite ubumenyi mu by’amashanyarazi.

Uyu Ndoricima Marcel ngo amaze imyaka 43 aba mu Rwanda, akaba kandi yarahakoreye imirimo myinshi, akumva ngo byaramugize Umunyarwanda mu myumvire, imibanire n’imigenzereze bya Kinyarwanda.
Yagize ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke. Nanjye rero igihe maze mu Rwanda, aho nize amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse nkahakorera maze gutera imbere. Ubu nashakanye n’Umunyarwanda, mpashakira umugore tubyarana abana. Ibyo byose byakwiyongeraho umuco nahakuye nibyo byanteye kwifuza kuba Umunyarwanda nyawe ubifitiye ubwenegihugu.”

Uwahawe ubwenegihugu asinyira ku mugaragaro ko ahawe ubwenegihugu ku bushake kandi azubahiriza amategeko agenga abenegihugu bose./Fot: Eric Muvara.
Uwahawe ubwenegihugu asinyira ku mugaragaro ko ahawe ubwenegihugu ku bushake kandi azubahiriza amategeko agenga abenegihugu bose./Fot: Eric Muvara.

Uyu Ndoricima Marcel wahawe ubwenegihugu yabaye umuturage wujuje umubare w’abatuye Ruhango 319,886. Yashakanye n’Umunyarwandakazi bamaze kubyarana abana bane. Akomoka mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Ibuganda mu Gasenyi.

Bimwe mu bikurikizwa kugira ngo umunyamahanga ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda harimo kuba yarashakanye n’Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuba amaze nibura imyaka itatu atuye mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akaba abyifuza.
Kanda hano umenye ibindi bisabwa ku wifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birantunguye pe.Marcel navutse mbona mugataka akora amanywa nijoro burya yari umurundi!!!gusa afire ubwenge pe.azageza abanyaruhango kuri byinshi.turamwishimiye

mwizerwa yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

tumuhaye ikaze kandi tumusabye gukomeza kudufasha muri gahunda nyinshi zubaka igihugu cyacu

ganza yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

murabivuga murabizi se u Rwanda ruryoshye kubi twe banyarwanda nitwe tubizi kuko ubu ni amata ni ubuki , igihugu cyacu kiri gutera imbere bidasanzwe noneho igishimishije kurushaho nuburyo iryo terambere nta munyarwanda riri gusiga imbere , uwo mucyaro ryamugezeho , uwo mumugi ni uko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro ko gushyira hamwe mubyo bakora ko aribyo bizatugeza aho dushaka, ubu buryohe ariko tubukesha President wacu Paul Kagame uzi neza icyo ashakira igihugu ayoboye ndetse n’abanyarwanda muri rusange , kandi nukuri abanyarwanda icyo twifuza mbere nambere nugukomezanya ni uyu muzehe wacu kugirango iterambere dukatajemo hatagira ikiritambamira rwose

matayo yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Nuko nyine bajya baca umugani mu kinyarwanda ngo uwambaye ikirezi nta menya ko cyera ariko iyo ugereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu ubona ari igitangaza, ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite iterambere riri kwihuta, rufite umutekano, rufite isuku, ikoranabuhanga, ibyiza nyaburanga, ubuyobozi bwiza n’ibindi. ibi rero abanyamahanga iyo baje barabibuna bigatuma bahita bakunda u Rwanda

Janet yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka