U Rwanda ruramagana ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda biswe ‘intasi’

Goverinoma y’u Rwanda yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abantu babiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunze ikaza kubagaragaza nk’intasi, isaba ko barekurwa ndetse bakanahabwa ubutabera bukwiye.

U Rwanda rurasaba ko abafunze, bafashwe bashinjwa ibinyoma barekurwa bagasubizwa uburenganzira bwabo
U Rwanda rurasaba ko abafunze, bafashwe bashinjwa ibinyoma barekurwa bagasubizwa uburenganzira bwabo

Ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, nibwo Guverinoma ya RDC yeretse itangazamakuru abantu bane barimo Abanyawaranda babiri ndetse n’abandi babarizwa mu ngabo za Leta FARDC, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Abanyarwanda berekanywe ni Moses Murokore Mushabe w’imyaka 33 na Dr. Juvenal Nshimiyimana Biseruka w’imyaka 58, basanzwe ari abakozi b’Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri RDC (African Health Development Orgamisation), bakaba biyongera kuri Col Santos Mugisha Ruyumbu hamwe na Remy Nganji Nsengiyumva uzwi nka Juma, bombi babarizwa mu ngabo za FARDC.

Aba bose bamaze igihe kirenga amezi ane bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nta gihamya ifatika Leta ya Congo ifite iheraho ibita intasi, kubera ko nka Mushabe azira kuba muri mudasobwa ye harasanzwemo ifoto ari kumwe na bagenzi be yambaye impuzankano ya RDF, kandi ari impuzankano ubusanzwe zambikwa abari mu itorero ry’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wa tariki 30 Ukuboza 2022, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukurarinda, yavuze ko Leta ya Congo ibinyujije mu bayobozi bakuru, abapolisi ndetse n’abasirikare, bamaze igihe bakoresha amagambo yo guhembera urwango, ku buryo byatangiye kurenga urwo rwego ahubwo bikaba bishyirwa mu bikorwa.

Ati “Ni urwango rwamaze gukwirakwizwa hirya no hino mu baturage ba Congo, ku birebana n’Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda ndetse n’abo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abakongomani, raporo ya LONI nayo yabikomojeho n’ubwo abayobozi ba Congo bakomeza kubihakana”.

Akomeza agira ati “Ni ikibazo gikomeye kijyanye na wa mujyo, na ya nzira abayobozi ba Congo bakomeje, yo gufata icyemezo cy’akataraboneka, ariko bitagira icyo bikemura, bihindura ku bibazo biri mu burasirazuba bw’icyo guhugu, ari nabyo u Rwanda rwakomeje kuvuga ko habura ubushake bwa politiki bwo gukemura icyo kibazo”.

Mukuralinda avuga ko udashobora gufata abantu babiri ngo ubashyire mu itangazamakuru, uvuge ko ari intasi kandi nta kimenyetso.

Ati “Ntabwo ushobora gufata abantu babiri ngo ubashyire mu itangazamakuru, utangaze ko ari intasi bagiye guhanura indege y’Umukuru w’Igihugu nta kimenyetso ubitangira, kuko kugeza uyu munsi nta kimenyetso gihari gishobora gutuma tunavuga ngo nibajye imbere y’inzego z’ubutabera”.

Akomeza agira ati “Umunsi ibimenyetso byabonetse nibwo twazafata inzira yo kuvuga tuti ni ubutabera nabo tubakurikirane batazaharenganira. Uyu munsi niba nta kimenyetso gihari uretse kuvuga gusa, niba ntacyo bagaragaje u Rwanda rurasaba ko bariya bantu basubizwa uburenganzira bwabo bakarekurwa, ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu by’inshuti bakabigiramo uruhare, rwo kugira ngo abantu bataharenganira basubizwe uburenganzira bwabo”.

Ureste aba baheruka kwerekwa itangazamakuru, hashize iminsi hagaragara amashusho ku mbuga nkoranyambaga, hirya no hino muri icyo Gihugu, abavuga Ikinyarwanda bakorerwa urugomo ndetse bamwe bikabaviramo no kuhatakariza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka